Rutahizamu Cristiano Ronaldo yatangaje ko asigaranye intego ebyiri zikomeye mu cyiciro cya nyuma cy’umwuga we w’akataraboneka harimo gufasha Portugal gutwara igikombe cya UEFA Nations League no kugera ku bitego 1,000 amaze gutsinda mu mwuga we.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, ufite imyaka 41, yatangaje izi ntego ku wa Gatatu tariki 23 Nzzeri 2026, mbere y’umukino wa UEFA Nations League Portugal yakiramo Wales i Lisbon kuri uyu wa Kane.
Uyu mukino kandi uraba uwa mbere umutoza mushya wa Portugal, Jorge Jesus, ayoboye iyi kipe ku rwego rw’igihugu.
Ronaldo yagize ati “Ubu intego zisigaye ni ebyiri: gutwara Nations League no kugera ku bitego 1,000 mu mwuga wanjye.”
Ronaldo asigaje ibitego 21 ngo agere ku bitego 1,000
Ronaldo yinjira muri iyi mikino y’ikipe y’igihugu amaze gutsinda ibitego 979 mu makipe atandukanye yakiniye ndetse n’ikipe y’igihugu; bisobanuye ko asigaje ibitego 21 kugira ngo agere ku ntego yihaye y’ibitego 1,000.
Mu byo amaze kugeraho, afite ibitego 833 mu makipe ndetse na 146 yatsindiye Portugal, aho amaze kuyikinira imikino 233, bivuze ko umukino na Wales uza kuba uwa 234.
Uyu mukinnyi wahoze akinira Manchester United, Real Madrid na Juventus, amaze igihe agaragaza ko yifuza kugera ku bitego 1,000, ariko akavuga ko atabifata nk’aho ari igitutu kuba yabigeraho.
Ati “Namaze kuvuga ko nshaka kubigeraho, kandi nzabigeraho. Ariko ntabwo ari ubusazi. Ntabwo nkora ibintu mfite ubushake bukabije bwo kubigeraho uko byagenda kose. Ibisigaye ni ukwishimira buri munsi.”
Yifuza gutsindira igitego cya 1,000 mu ikipe y’igihugu
Ronaldo yavuze ko yifuza cyane ko igitego cye cya 1,000 cyatsindirwa mu ikipe y’igihugu ya Portugal, kuko abona ko byaba ari umusozo mwiza w’amateka ye mu ikipe y’igihugu.
Yagize ati “Byaba ari indunduro y’ikintu runaka, inkuru nziza kandi nziza cyane.”
Portugal irashaka kongera gutwara Nations League
Portugal igiye gutangira urugendo rwo kurinda igikombe cya UEFA Nations League yatwaye mu 2025, nyuma yo gutsinda Espagne kuri penaliti ku mukino wa nyuma warangiye ari ibitego 2-2 mu minota isanzwe.
Ronaldo ni we watsinze igitego cya kabiri cya Portugal muri uwo mukino, mbere y’uko Portugal itsinda kuri penaliti.
Iki cyari igikombe cya kabiri cya Nations League Portugal itwaye, nyuma y’icyo yatwaye ku nshuro ya mbere mu 2019.
Jorge Jesus atangiranye n’ibihe bishya
Umukino wa Wales uza no mu gihe Portugal itangiye igice gishya nyuma yo gusezererwa na Espagne muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026. Espagne ni yo yaje no kwegukana iryo rushanwa.
Nyuma y’uku gusezererwa, Roberto Martínez yavuye ku mwanya w’umutoza w’ikipe y’igihugu, asimburwa na Jorge Jesus, wahoze atoza Ronaldo muri Al-Nassr.
Jesus yamaze kwemeza ko Ronaldo azabanza mu kibuga ku mukino wa Wales, ariko ashimangira ko kuba ari izina rikomeye bitamuha uburenganzira bwo guhora atoranywa.
Ati “Cristiano ni ikimenyetso gikomeye cya Portugal n’ikipe y’igihugu.”
Icyakora, Jesus yavuze ko imikorere y’abakinnyi ari yo izajya igena ibyemezo bye mu gutoranya ikipe.
Ronaldo aracyumva ko ashobora gufasha Portugal
Ronaldo yemeye ko yigeze gutekereza ku guhagarika gukinira ikipe y’igihugu nyuma yo gusezererwa mu Gikombe cy’Isi, ariko nyuma y’ibiganiro yagiranye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal ndetse na Jorge Jesus, yahisemo gukomeza.
Ati: “Ndacyizera ko nshobora gufasha ikipe y’igihugu.”
Yakomeje agira ati “Nzahagarika gukina igihe nzumva ko nta cyo nkiri gukorera hano.”
Uretse gutsinda ibitego, Ronaldo yavuze ko uruhare rwe muri Portugal ubu rurimo no gufasha abakinnyi bakiri bato ndetse no gutanga ubuyobozi n’ubunararibonye hanze y’ikibuga.
Portugal ikomeza gahunda yayo muri Nations League
Nyuma y’umukino wa Wales, Portugal izakina imikino yo hanze na Norway ndetse na Denmark, mbere yo kongera kwakira Norway ku tariki ya 4 Ukwakira.
Iyi Nations League yateguwe mu buryo bushya, aho amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azabona itike yo gukina imikino ya ¼ cy’irangiza, ikazakinwa mu mikino ibiri; umwe ubanza n’uwo kwishyura.
Mu gihe Ronaldo akomeje kwiyegereza intego y’ibitego 1,000, ikindi cyifuzo cye gikomeye ni ugufasha Portugal kongera kwegukana Nations League, mu gihe umwuga we w’igihe kirekire ukomeje kwegera ku musozo.
