Guhera tariki 17 Ugushyingo 2026, Urukiko rwa rubanda rwa Paris, ruzatangira kuburanisha umunyarwanda Safari Madjaliwa ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; ibyaha bikekwa ko yakoreye mu cyahoze ari Peefegitura ya Gitarama n’iya Butare mu Majyepfo y’u Rwanda.
Safari Madjaliwa yavukiye mu majyepfo y’u Rwanda, ku rugabano rwa Perefegitura ya Butare na Gitarama, muri Gashyantare 1965; akaba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite resitora n’icyokezo ahitwa ku Bigega i Nyanza.
Akekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi barimo n’abana, kuba kuri bariyeri yafatirwagaho Abatutsi mbere yo kubica ahazwi nko ‘Kwa Premier’ aho ari nawe wayigenzuraga (responsable); abatangabuhamya bakavuga ko yabaga anafite intwaro gakondo zirimo ubuhiri n’umuhoro, ndetse n’ibitero byagabwe ku Batutsi bo mu bwoko bw’Abakono.
Mu 2007, Urukiko Gacaca rwahamije Safari ibyaha bya Jenoside, rumukatira igifungo cy’imyaka 15, gusa ntiyafatwa ngo afungwe kuko atari ahari.
Mu 2009, Safari yageze mu Bufaransa ahitwa i Tours ari kumwe n’umuryango we, mu 2017 ahabwa sitati y’ubuhunzi, ndetse anatangira ubucuruzi burimo n’ubwo yafatanyije n’abahungu be babiri.
Muri Nyakanga 2017, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasohoye impapuro zo guta muri yombi Safari, bumushinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’imyaka ibiri Leta y’u Rwanda imusabira koherezwa i Kigali.
Mu Ugushyingo 2019, ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa rishinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba (PNAT), ryashyikirije dosiye ya Safari Umucamanza ugenza ibyaha kugira ngo amukoreho iperereza; atabwa muri yombi muri Nyakanga 2023 arafungwa.
Biteganyijwe ko urubanza rwa Safari Madjaliwa rutangira i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo rukazasozwa ku wa 18 Ukuboza 2026; mu gihe rutegerejwemo abatangabuhamya 54 barimo abagaragaza ibyabaye (les temoins de contexte) ndetse n’abashinja n’abashinjura (les temoins de faits).
