Volleyball: Shampiyona yahujwe n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, igirwa ubuntu

Ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), umunsi wa nyuma w’igice cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda (Rwanda National Volleyball League), uzakinwa hatangwa ubutumwa bwo kurwanya SIDA; aho kwinjira kuri iyi mikino bizaba ari ubuntu.

Ni imikino yahujwe n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA (WORLD AIDS DAY 2026), ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Menya uko uhagaze, Wirinde SIDA‘; biteganijwe ko izabera muri BK Arena na Gymnase ya NPC, ku Cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2026 mu byiciro byombi; ni ukuvuga mu bagabo no mu bagore, aho mu bagabo hazaba hakinwa umunsi wa karindwi mu gihe mu bagore hazaba hakinwa umunsi wa gatanu.

Muri Gymnase ya NPC hazabera imikino irimo uwo RP-Huye WVC izakinamo na Police WVC saa yine (10:00AM), naho guhera saa sita (12:00PM) RRA WVC yakire Ruhango WVC mu bagore, mu gihe mu bagabo RP-Ngoma VC izakina na EAUR VC saa munani (02:00PM) n’uzahuza Kirehe VC na KVC saa kumi (04:00PM).

Imikino izabera muri BK Arena, ni izahuza Kepler WVC na APR WVC saa sita n’igice (12:30PM) aha ni mu bagore, mu gihe mu bagabo Gisagara VC na APR VC bazakina saa cyenda (03:00PM) hasoze REG VC izaba na Police VC saa kumi n’ebyiri (06:00PM).

Uretse kuba abazaza kureba iyi mikino yose bazinjirira ubuntu, hanashyizweho uburyo abazifuza kwipimisha agakoko gatera SIDA bazafashwa kandi nabwo ku buntu; ni mu gihe ubusanzwe kwinjira muri iyi mikino byasabaga kwishyura ibihumbi bitatu (3,000Frw) ahasanzwe ndetse n’ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya y’icyubahiro.

Kugeza ubu mu bagabo, ikipe ya Police VC niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 16, igakurikirwa na APR VC ifite 14 inganya na Gisagara VC iri ku mwanya wa gatatu, hakaza REG VC ku mwanya wa kane na 13, igakurikirwa na Kirehe VC ku mwanya wa gatanu n’amanota 7, hagakurikiraho EAUR VC ifite 5, KVC n’amanota 3 ndetse na RP Ngoma ku mwanya wa nyuma itarabasha kubona inota mu mikino 6.

Mu bagore Police WVC iri imbere n’amanota 12, ku mwanya wa kabiri haza APR WVC n’amanota 9, ku mwanya wa gatatu hari Kepler WVC n’amanota 6 inganya na RRA WVC iri ku mwanya wa kane, mu gihe ku mwanya wa gatnu haza RP Huye WVC ifite amanota 3, mu gihe Ruhango WVC iza inyuma nta nota irabasha kubona mu mikino 4 imaze gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *