Itegeko rishya rigenga ubworozi n’uburobyi ririmo ibihano bikakaye birimo n’igifungo cy’imyaka 10

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje umushinga w’itegeko rishya rigenga ubworozi n’uburobyi, uzana impinduka zitandukanye zirimo kwandika aborozi bose, gukaza ingamba zo kurwanya indwara z’amatungo, gusaba impushya ku bikorwa bimwe na bimwe by’ubworozi, no gushyiraho ibihano bikomeye ku bazarenga ku mategeko; aharimo n’igifungo cy’imyaka 10.

Uyu mushinga w’itegeko wemejwe n’Umutwe w’Abadepite ku wa Kabiri, tariki ya 28 Nyakanga 2026, ukaba usigaje gushyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika mbere yo gutangira kubahirizwa.

Guverinoma ivuga ko iri tegeko rigamije kuvugurura urwego rw’ubworozi n’uburobyi, kuruteza imbere mu buryo bwa kinyamwuga, kongera umutekano w’ibiribwa no kuruhuza n’amahame mpuzamahanga.

Zimwe mu ngingo z’ingenzi zikubiye muri iri tegeko, harimo ko:

Abazajya bataburura ibisigazwa by’amatungo bashobora gufungwa kugeza ku myaka 10

Itegeko riteganya ko umuntu uzajya ataburura ibisigazwa by’itungo cyangwa igice cyabyo byari byarahambwe aba akoze icyaha.

Uzabihamwa ashobora gucibwa amande ari hagati ya Frw 500.000 na Frw 1.000.000, cyangwa agafungwa kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe, cyangwa agahanishwa ibyo bihano byombi.

Mu gihe ibyo bisigazwa byateje ikwirakwira ry’indwara idakira mu bantu, igifungo kizava ku myaka itatu kugeza kuri itanu. Naho nibiramuka biteye urupfu, uwabikoze ashobora gufungwa kuva ku myaka irindwi kugeza ku icumi.

Ibihano bikomeye ku burobyi bukoresha uburyo bwangiza

Itegeko rihana umuntu wese uzakoresha uburyo butemewe mu kuroba, nko gukoresha ibisasu, amashanyarazi, ibikoresho bya manyetiki cyangwa ibindi bintu bihumanya amazi kugira ngo yice cyangwa ahungabanye ibinyabuzima byo mu mazi.

Uzabihamwa n’urukiko ashobora gucibwa amande ari hagati ya Frw 7 miliyoni na Frw 10 miliyoni, cyangwa agafungwa kuva ku mezi 15 kugeza ku myaka ibiri, cyangwa agahanishwa ibyo bihano byombi.

Aborozi bagabanyijemo ibyiciro bitatu

Ku nshuro ya mbere, itegeko rigabanya aborozi mu byiciro bitatu ari byo aborozi bato, aborozi bo ku rwego rwisumbuye n’aborozi bakuru.

Ibyiciro nyir’izina n’ibizashingirwaho mu kubigena bizasobanurwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubworozi mu nshingano.

Kwandika aborozi bose bizaba ari itegeko

Buri mworozi, yaba umuto, uciriritse cyangwa umukuru, azajya asabwa kwiyandikisha ku rwego rubifitiye ububasha.

Ibi bigamije gufasha Leta mu igenamigambi, gukurikirana indwara z’amatungo no kunoza imicungire y’urwego rw’ubworozi.

Ubworozi bugezweho ni inshingano za buri mworozi

Itegeko risaba aborozi gukoresha ubumenyi n’ikoranabuhanga bigezweho, bijyanye n’urwego rw’ubworozi bakora, kugira ngo bongere umusaruro kandi borore mu buryo burambye.

Rinaha kandi ububasha urwego rubishinzwe bwo gushyiraho amabwiriza ya tekiniki ajyanye n’ubworozi bugezweho.

Ihame rya ‘One Health’ ryashyizwe mu mategeko

Ku nshuro ya mbere, iri tegeko ryinjiza mu mategeko y’u Rwanda ihame rya One Health, rishingiye ku bufatanye bw’inzego za Leta, aborozi, abaganga b’amatungo n’izindi nzego mu kurinda ubuzima bw’abantu, ubw’amatungo, ubw’ibinyabuzima byo mu gasozi n’ibidukikije.

Iri hame rishingiye ku kuba ubuzima bw’abantu, ubw’amatungo n’ibidukikije bifitanye isano.

Imibereho myiza y’amatungo yahawe agaciro

Itegeko risaba umuntu wese woroye amatungo cyangwa amatungo yo mu rugo kwita ku buzima n’imibereho myiza yabyo.

Rinashyiraho amahame agamije gutuma amatungo afatwa neza mu buzima bwayo bwose.

Ubuvumvu, korora udukoko n’ubworozi bwo mu mazi bizasaba uruhushya

Abifuza gukora ubuvumvu, korora utundi dukoko tw’ingirakamaro cyangwa gukora ubworozi bwo mu mazi bazajya babanza guhabwa uruhushya n’urwego rubifitiye ububasha.

Uburyo bwo kurutanga n’ibisabwa bizagenwa n’amateka ya Minisitiri.

Hashyizweho ingamba zikomeye zo kurwanya indwara z’amatungo

Itegeko riteganya uburyo bwo gukumira no guhangana n’indwara zanduza z’amatungo, harimo gutanga amakuru ku ndwara zagaragaye, gukingira amatungo, kuyashyira mu kato, gutandukanya arwaye n’atarwaye no kubahiriza amabwiriza ya biosecurity.

Rinagena kandi uburyo bwo gukoresha imiti n’inkingo by’amatungo, imicungire y’imyanda ikomoka mu buvuzi bw’amatungo ndetse no kubahiriza igihe cyo guhagarika gukoresha imiti mbere y’uko ibikomoka ku matungo bijya ku isoko.

Ingendo z’amatungo n’ubucuruzi bwayo bigiye kurushaho kugenzurwa

Iri tegeko rikaza amabwiriza agenga itwarwa ry’amatungo n’ibiyakomokaho, harimo ibitumizwa mu mahanga, ibinyuzwa mu Rwanda n’ubugenzuzi.

Riteganya kandi ko ahacururizwa amatungo cyangwa ibiyakomokaho hagomba kwandikwa ku mugaragaro, hagamijwe koroshya gukurikirana inkomoko y’ibicuruzwa no gukumira ikwirakwira ry’indwara.

Urwego rw’uburobyi rugiye kugengwa n’amategeko mashya

Itegeko rishyiraho urwego rwihariye rugenga ibikorwa byose by’uburobyi, birimo kuroba, gutunganya amafi, kuyatwara, kuyabika no kuyacuruza.

Ibigo bitunganya, bibika cyangwa bicuruza ibikomoka ku mafi na byo bizajya bisabwa kwandikisha aho bikorera hakurikijwe amabwiriza azashyirwaho nyuma y’uko iri tegeko ritangiye gukurikizwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *