Abanyeshuri basaga 900 bafite ubumuga batangiye ibizamini bya Leta, basabirwa umwihariko

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Irere Claudette yasabye abarezi kwita by’umwihariko ku bana 928 bafite ubumuga batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza kuri uyu wa 7 Nyakanga 2026; mu rwego rwo kutagira umwana n’umwe usigara inyuma.

Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yatangizaga ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza kuri site ya G.S Karembure mu Karere ka Kicukiro, imwe muri site 1,182 ziri gukorerwaho ibizamini bya Leta mu Gihugu hose, aha hakaba harimo gukorera abasaga 455 baturutse mu bigo bitanu bya G.S Karembure, École Primaire Bigo, Karembure Sunshine school, École Primaire St Salomon ndetse na École Primaire Heritage; abasaba kugaragaza ibyo bize nta bwoba.

Ati “Ubutumwa ni ubusanzwe, cyane cyane ku banyeshuri nta kindi tubasaba ni ukugaragaza ibyo bize. Isuzuma riberaho kugira ngo turebe ese ibyo umwana akwiriye kuba azi kuri iki cyiciro arabizi? Cyane cyane nkaba basoza umwaka wa 6 w’amashuri abanza bagiye kwinjira mu kindi cyiciro, ni ngombwa ko bagenda bahagaze neza, ni batugaragarize ko bize kandi bize neza, ba bitsinde, nta bwoba.”

Minisitiri Irere yakomeje asaba ko abana bafite ubumuga bashyirirwaho umwihariko.

Ati “Ndashaka gushyira umwihariko ku bana bafite ubumuga, murabizi nta mwana n’umwe usigara inyuma mu burezi bwacu, aba bana rero bagomba gufashwa, hariho gahunda yo kubafasha, ariko noneho n’abarezi turabasabye bakomeze bashyireho akabo.”

Yasabye kandi ababyeyi gufata abana neza no kubaha ibyangombwa byose bakeneye kuko cyaba ari ikibazo kubona umwana avuye mu kizamini akabura iby’ingenzi akeneye.

Ati “Ababyeyi rero icyo tubasaba gikomeye ni ugufasha abana, abana bo mu mashuri abanza baba bakiri bato, bakeneye kuruhuka, bakeneye kwidagadura aho biri ngombwa, kuba bagiye gukora ikizamini ntabwo ubuzima buhagaze, bareke n’ibindi basanzwe bakora babikore, ariko kuruhuka ni ingenzi ariko kandi n’ibyo basabwa byose babe babibahaye. Byaba ari ikibazo umwana aje akabura iby’ingenzi umubyeyi yakabaye amuha.”

Abanyeshuri basaga 928 bafite ubumuga ni bo batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza muri uyu mwaka wa 2025/2026 barimo abahungu 376 ndetse n’abakobwa 552.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Claudette Irere, yasabye abarezi gushyiraho akabo ku bana bafite ubumuga.

Minisiteri y’Uburezi yashyizeho gahunda yo kubafasha gukora ibizamini neza aho hateganyijwe inyandiko nini zihagije z’ibizamini zorohereza gusoma abafite ubumuga bwo kutabona, kubaha umwanya w’inyongera ku bakora ku muvuduko muto, abasobanura amarenga bazafasha abafite ubumuga bwo kutumva kumva neza ibibazo, ikoranabuhanga rigezweho ririmo utwuma tw’amajwi ku bafite ubumuga bwo kutabona, ndetse n’umuntu uri hafi cyane wo kumufasha gusobanukirwa.

Mu Gihugu hose abatangiye ibizamini bya Leta ni ibihumbi 277,452; barimo abakobwa 154,351 n’abahungu 123,101; baturutse mu bigo 3,895 ndetse n’abarezi ibihumbi 14,797 bazafasha mu kugenzura no gufasha abana gukora ibizamini neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *