Ku munsi wa kabiri w’urubanza rwa Madjaliwa Safari, w’imyaka 61, uburanishwa n’Urukiko rwa Paris mu Bufaransa ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uregwa yahakanye uruhare urwo ari rwo rwose mu bwicanyi, avuga ko atigeze yica umuntu cyangwa ngo ategeke abandi kwica.
Iburanisha ryo ku wa 18 Ugushyingo 2026 ryatangiye saa 09h12, Perezida w’urukiko aha ijambo Madjaliwa kugira ngo agaragaze aho ahagaze ku byaha aregwa.
Mu gutangira kwiregura, Madjaliwa yavuze ko mu 1994 yari afite indangamuntu igaragaza ko ari Umuhutu, nubwo avuga ko mu by’ukuri ari Umututsi.
Yagize ati “Ikintu cya mbere navuga ni uko mu mwaka wa 1994 nari mfite indangamuntu igaragaza ko ndi Umuhutu, ariko mu by’ukuri sindi Umuhutu, ndi Umututsi.”
Yahakanye ibyaha aregwa, ashimangira ko atigeze afata intwaro cyangwa ngo ategeke abantu kwica abandi.
Ati “Ibyo ni ibinyoma! Sinigeze mfata intwaro, sinigeze ntegeka umuntu uwo ari we wese kwica.”
Ku birebana n’uruhare ashinjwa kuba yaragize kuri bariyeri, yavuze ko nta mutangabuhamya wigeze agaragaza ko yatanze amabwiriza yo kwica abantu cyangwa ngo abaherekeze bajye kwicwa.
Abajijwe ku ntwaro yari afite, Safari Madjaliwa yavuze ko yazitwazaga agamije kwirinda. Ku bijyanye n’ibirego byo kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku bagize umuryango w’Abakono, yahakanye ko yaba yarigeze agira uruhare mu gitero icyo ari cyo cyose.
Ku bijyanye n’urupfu rwa Ladislas Mwenerengwe, Madjaliwa yavuze ko igihe uyu mugabo yazanwaga kuri bariyeri, yari ahageze ari kumwe na se bashaka kumenya amakuru y’ibyarimo kuba, kuko nta telefoni cyangwa radiyo bari bafite.
Yagize ati “Jye na data twabonye abantu benshi kuri bariyeri, dutangira kwibaza ibyarimo kuba. Twumvikanye ko tugiye gushaka amakuru. Nta telefoni twari dufite, nta radiyo, nta n’ikindi kintu cyadufasha kumenya amakuru. Tukihagera, abajandarume barampamagaye. Bazanye Ladislas, bamubaza ibibazo. Si jye wamwishe.”
Yakomeje avuga ko kuri iyo bariyeri hanazanywe undi muntu witwaga Gakumba Léonard. Yavuze ko Ladislas yabwiye abajandarume ko atari Umututsi ahubwo ko yari Umuhutu, nyuma abajandarume bakirukana umugore n’umugabo bari aho na bo bari Abahutu.
Yongera gushimangira imbere y’urukiko ko atagize uruhare mu iyicwa rya Ladislas Mwenerengwe.
Madjaliwa yavuze ko ubuhamya bw’abantu bamushinja ari ibihimbano, avuga ko adashobora gusobanura impamvu bamushinja, ariko ko bishobora kuba biterwa n’ishyari bamugirira.
Ku kibazo cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Madjaliwa yemeye ko yabayeho, ariko avuga ko icyo gihe abantu batakoreshaga iryo jambo.
Yagize ati “Yego, mu 1994 habaye Jenoside, ariko icyo gihe ntibayitaga Jenoside.”
Ubushinjacyaha n’ubwunganizi bashyikirije urukiko inyandiko
Mu gihe cy’iburanisha, Umushinjacyaha mukuru Nicolas Peron yashyikirije urukiko inyandiko n’ibindi bimenyetso bigamije gufasha abacamanza gusobanukirwa ibyabereye mu Rwanda, birimo inyandiko zishingiye ku manza zabereye mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris, amakarita agaragaza aho ibyaha byabereye n’inyandiko zigaruka ku mikorere ya za bariyeri mu gihe cya Jenoside.
Ubushinjacyaha kandi bwatanze inyandiko ivuga ku nama yabereye i Butare yari igamije gutegura amarondo muri Komini ya Butare, hamwe n’inyandiko z’abahoze ari abayobozi bakuru ba Leta.
Ku ruhande rw’ubwunganizi, Me Françoise Mathe yasobanuye inyandiko 60 uruhande rwe rwashyikirije urukiko, zirimo izigaruka ku mateka y’icyo gihe n’izavuye mu nzego z’ubutabera bw’u Rwanda.
Me Philippe Meihlac na we yasabye ko hongerwaho izindi nyandiko eshatu, zirimo inkuru yasohotse mu kinyamakuru Le Monde ku wa 31 Werurwe 2026.
Perezida w’urukiko yemeje ko inyandiko z’impande zombi zakiriwe kandi zizifashishwa mu iburanisha.
Madjaliwa avuga ko amashusho ya documentaire yamutunguye
Madjaliwa yanagize icyo avuga ku mashusho ya filime mbarankuru (documentaire) yerekanwe mu rukiko, avuga ko ari ubwa mbere yari abonye ibintu nk’ibyo.
Yagize ati “Mu byo twabonye, nanjye byantunguye. Ni ubwa mbere nabonye ibintu nk’ibi. Icyo gihe sinari nshishikajwe n’ibyo bintu. Nari naribanze ku bucuruzi, kandi mvugishije ukuri, ibyo nabonye byanyigishije.”
Yavuze ko atigeze abona imirambo kuri bariyeri, ahubwo ko iyambere yabonye yari mu modoka nto yari yuzuye imirambo.
Ati “Ubwa mbere nabonye imirambo, hari imodoka nto yo mu bwoko bwa kamyo yari yuzuye imirambo. Sinayirebye neza kuko byari ibintu biteye ubwoba.”
Mu kwiregura kwe, yanagarutse ku rugendo yakoze ahunga u Rwanda, agaragaza ko ikiraro cya Mwogo, gitandukanya Perefegitura ya Gitarama n’iya Gikongoro, ari ho yagize ubwoba bwinshi.
Yavuze ko yahaye abantu ibyo yari afite kugira ngo bamwemerere gukomeza urugendo.
Ati “Ahantu hari hakomeye kwambuka ni ku kiraro cya Mwogo. Aho ni ho nagize ubwoba, maze mpa abantu ibyo nari mfite kugira ngo batanyica.”
Madjaliwa yavuze ko yamaranye n’abandi bantu iminsi itatu hafi y’icyo kiraro, mbere yo kubona inzira yo gukomeza guhunga.
Yanabwiye urukiko ko ubwa mbere yabonye imirambo mu gihe cya Jenoside ari hafi y’uruzi, aho avuga ko abantu bari bishwe bakajugunywa mu mazi.
Yagize ati “Igihe nahageraga, hari bariyeri nyinshi zikurikirana. Bari bishe abantu, babajugunya mu mazi. Hari bariyeri nyinshi, ku buryo nta muntu washoboraga kuzicika.”
Urubanza rwa Safari Madjaliwa, ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa ku wa 17 Ugushyingo 2026, rukaba ruteganyijwe gusozwa hagati ya tariki 14 na 18 Ukuboza 2026.
Yahoze ari umucuruzi, aho yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka 15 n’inkiko Gacaca mu 2007, hanyuma mu 2009 ahungira mu Bufaransa. Nyuma y’impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi no gusaba ko yoherezwa mu Rwanda byatanzwe n’ubutabera bw’u Rwanda (mu 2017), u Bufaransa bwanze icyo cyifuzo, gusa Ugushyingo 2019, ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa rishinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba (PNAT), ryashyikirije dosiye ye Umucamanza ugenza ibyaha kugira ngo amukoreho iperereza; atabwa muri yombi muri Nyakanga 2023 arafungwa.
Indi nkuru bijyanye: https://umusarenews.com/2026/11/16/umunyarwanda-safari-madjaliwa-agiye-gutangira-kuburanishwa-nu-bufaransa/
