Amb. Gasamagera yasimbuye Mukabalisa muri Sena y’u Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2026, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryashyizeho Amb. Gasamagera Wellars nk’Umusenateri urihagarariye mu Nteko; umwanya agiye gusimburamo Senateri Mukabalisa Donatilla uherutse kwitaba Imana.

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Dr Frank Habineza, yabwiye Igihe ko Ambasaderi Gasamagera yatanzwe nk’umukandida n’umuryango FPR Inkotanyi kandi ko nta wundi mukandida wahatanye na we.

Ati “Hon. Gasamagera Wellars yatanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi. Nta wundi muntu wahatanye na we. Twari twemeranyije ko umukandida aramutse ari umwe, atorwa mu bwisanzure busesuye. Ubwo twese twahise tumutora ku bwisanzure busesuye.”

Senateri Habineza yasobanuye ko nyuma y’aho iri huriro ritoye Ambasaderi Gasamagera, ryohereza dosiye ye mu Rukiko rw’Ikirenga kugira ngo rumwemeze burundu, nk’uko amategeko abiteganya.

Yavuze ko Ambasaderi Gasamagera ari umuntu ufite ubunararibonye, akaba yarakoze imirimo ikomeye mu gihugu, mu bihe bitandukanye.

Ambasaderi Gasamagera yari aherutse kuva ku nshingano z’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, umwanya yagiyeho mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 akazivaho mu Ukuboza 2025.

Yakoze indi mirimo itandukanye mbere y’aho irimo kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola na Sao Tome & Principe, Umusenateri kuva mu 2003 kugera mu 2011 ndetse n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire (Rwanda Management Institute-RMI), mu gihe hagati ya 1997 na 2001, Gasamagera yayoboye Perefegitura yahoze yitwa Kigali Ngari.

Gasamagera afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) yakuye mu ishuri ry’ubucuruzi rya Monarch Business School mu Busuwisi ndetse n’impamyabumenyi ya Master’s mu miyoborere yakuye muri Kaminuza ya Québec muri Canada.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *