Nyanza: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basaba ko Safari Madjaliwa aryozwa uruhare yayigizemo

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Nyanza, aho Safari Madjaliwa akekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi, barasaba ko ahamwa n’ibyaha aregwa akabihanirwa. Bavuga ko ibyabaye bikiri mu mitima yabo nk’aho byabaye ejo, bityo ko bifuza ko ubutabera butangwa ku bahohotewe.

Safari Madjaliwa wahoze ari umucuruzi mu Karere ka Nyanza yatangiye kuburanira mu Rukiko rwa Rubanda (Cour d’assises) ruherereye i Paris mu Bufaransa ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, birimo uruhare akekwaho mu bwicanyi bwakorewe kuri bariyeri yari hafi y’aho ibiro by’Akagari ka Gahondo biherereye ubu, ahahoze ibiro by’Umurenge wa Busasamana.

Ku wa 24 Ugushyingo 2026, abanyamakuru bakorana na Pax Press basuye bamwe mu barokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyanza, bazi Safari Madjaliwa, kugira ngo bumve icyo bavuga ku rubanza rwe n’ibyo bamushinja.

Aba barokotse bagaragaje ko bifuza ko akurikiranwa kandi agahanwa mu gihe urukiko ruzaba rumuhamije ibyaha aregwa; bagashimangira ko bamwibuka mu bikorwa by’ubwicanyi byakorewe Abatutsi muri ako gace.

Umwe mu barokotse yagize ati “Safari Madjaliwa yari kuri bariyeri afite imbunda kandi ari kumwe n’abandi. Yagiye mu bitero kwica Abatutsi, bityo azaryozwe ibyaha akekwaho.”

IBUKA ivuga ko Safari akwiye guhanirwa ibyo yakoze i Nyanza

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyanza, Jean Baptiste Niyitegeka, yavuze ko bishimiye kumva ko Safari Madjaliwa yatangiye kuburanishwa ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yasobanuye ko Safari akekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe ku Bigega, mu cyahoze ari Komini Kigoma, ndetse no mu bindi bitero byagabwe ku Batutsi bo mu cyahoze ari Komini Nyabisindu.

Niyitegeka yavuze ko mu gihe cya Jenoside, Safari yari afite icyokezo hafi ya bariyeri yari izwi nko ‘Kwa Premier’.

Yagize ati “Safari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari afite icyokezo ku Bigega hafi y’aho uwitwa Premier wari ufite akabari ari na ho hari bariyeri babagaho yiciwe. Kuba yarafashwe byaradushimishije, byibura azaryozwa ibyo yakoze.”

Yakomeje avuga ko icyifuzo cyabo ari uko urukiko rwazasesengura ibimenyetso n’ubuhamya butangwa, rukazafata icyemezo gishingiye ku kuri n’ubutabera.

Ati “Safari agomba guhamwa n’ibyaha bya Jenoside akabihanirwa, ndetse bikaba isomo ku bandi bacyihishahisha bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na bo ubutabera buzageraho.”

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyanza, Jean Baptiste Niyitegeka, asaba Urukiko kuzasesengura neza rukazafata icyemezo gishingiye ku kuri n’ubutabera.

Safari yemeye ko yagiye kuri bariyeri ya Kwa Premier

Mu iburanisha rye, Safari Madjaliwa yemeye ko yagiye kuri bariyeri yo Kwa Premier ku wa 22 Mata 1994. Icyakora, yasobanuye ko kujya kuri iyo bariyeri byatewe n’igitutu yashyirwagaho, kuko iyo atahagaragara yari gufatwa nk’umuntu ushyigikiye abanzi b’igihugu muri icyo gihe.

Ibyo yavuze biri mu bigize ibisobanuro atanga mu kwiregura ku birego aregwa, mu gihe abatangabuhamya n’abamushinja na bo batanga ubuhamya ku ruhare bavuga ko yagize mu bikorwa by’ubwicanyi.

Urugendo rwa Safari Madjaliwa mu nkiko

Safari Madjaliwa yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 15 n’Urukiko Gacaca mu Rwanda mu 2007, aburanishwa adahari.

Mu 2009 yageze mu Bufaransa, nyuma ahabwa ubuhungiro mu 2017. Muri uwo mwaka kandi, inzego z’u Rwanda zamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi.

Mu 2019, u Rwanda rwasabye u Bufaransa ko Safari Madjaliwa yoherezwa kuburanira mu gihugu, ariko icyo cyifuzo nticyakiriwe n’inzego z’u Bufaransa.

Nyuma y’ibyo, ku wa 6 Ukuboza 2024, hafashwe icyemezo cyo kumushyikiriza urukiko mu Bufaransa kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu akekwaho.

Kuva ku wa 17 Ugushyingo 2026, urubanza rwe rukomeje kuburanishwa i Paris, aho abatangabuhamya n’abandi bafite amakuru ku byabaye mu gihe cya Jenoside batanga ibisobanuro ku ruhare akekwaho.

Ku barokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyanza, uru rubanza ni amahirwe yo kubona ubutabera ku byaha bavuga ko byakorewe abo mu miryango yabo n’abaturanyi babo. Bifuza ko ibyaha akurikiranyweho bisuzumwa mu mucyo, kandi ko urukiko ruzafata icyemezo gishingiye ku bimenyetso n’ubuhamya bwatanzwe.

Abarokotse b’i Nyanza bavuga ko urubanza rwa Safari ari amahirwe yo kubona ubutabera ku byaha byakorewe abo mu miryango yabo n’abaturanyi babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *