Rwanda: Abantu barenga ibihumbi 9 bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa mu myaka itanu ishize

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col (Rtd) Jeannot Ruhunga, yatangaje ko mu myaka itanu ishize, ubugenzacyaha bwagenje amadosiye 4437 agendanye na ruswa, yari arimo abantu bagera ku bihumbi 9272; barimo n’abakozi 56 b’uru rwego.

Ibi Umunyamabanga Mukuru wa RIB yabigarutseho ku wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2025mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo ku nshuro ya 14 hatangizwa icyumweru ngarukamwaka cyahariwe kurwanya ruswa mu bucamanza bw’u Rwanda.

Ni icyumweru gifite insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Amagana ruswa mu nkiko n’abakomisiyoneri bakubeshya ko bazakugererayo. Ubutabera ntibugurwa.”

Col (Rtd) Jeannot Ruhunga yavuze ko mu kurwanya ruswa bahera imbere mu bo bakorana kuko nko mu myaka itanu ishize hirukanwe abakozi 56 ba RIB baketsweho ibyaha bya ruswa, harimo n’abakurikiranwe mu nkiko bakanabifungirwa.

Yavuze ko amadosiye 4437 y’ibyaha bya ruswa ari yo yakurikiranwe mu bugenzacyaha, arimo abantu bagera ku bihumbi 9272.

Ati “Nk’uko mubizi icyaha cya ruswa ntabwo gikorwa n’umuntu umwe, niyo mpamvu mubona ko umubare w’abakurikiranywe wikubye hafi nshuro ebyiri.”

Yavuze ko muri iki gihe ruswa igenda ihindura isura kubera abakomisiyoneri bashuka abaturage ko bashobora kubagerera ku bacamanza cyangwa abandi bo mu runana rw’ubutabera kugira ngo batsinde imanza, abasaba kwizera inzego z’ubucamanza.

Ati “Icya ngombwa badufasha ni uguha icyizere Abanyarwanda. Icyuho abakomisiyoneri bacamo ni icy’uko bazi ko n’Umunyarwanda yemera ko nta kintu yageraho nta ruswa itanzwe. Ubwo rero ni icyizere gike kiba gihari gishingiye wenda no ku ngero nke ziba zagaragaye z’abayiriye bakumva ko ari ko bikwiriye, ko nta kintu yabona adatanze ruswa.”

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col (Rtd) Jeannot Ruhunga.

Amategeko mu Rwanda ateganya ko utanze amakuru ku wamwatse cyangwa ushaka kumuha ruswa adahanwa kandi akarindirwa umutekano kugira ngo atazagirwaho ingaruka.

Col (Rtd) Ruhunga yagaragaje ko izi ngamba zatanze umusaruro kuko ibyinshi mu byaha bya ruswa bikurikiranwa bitangirira ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati “N’ibi birego byinshi ni amakuru tuba twahawe n’itangazamakuru, n’inzego zikurikirana ruswa tugafatiraho tukayifata. Buri Munyarwanda wese abishyize ku mutima ko ruswa ari iyo kumunga igihugu kandi na we bizamugiraho ingaruka, yajya atanga amakuru noneho agasigara avuga ati ‘ko nabahaye amakuru kuki mutayakurikiranye?’”

Ni mu gihe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye Abaturarwanda kugirira icyizere inzego z’ubutabera, bakirinda ababashuka bavuga ko umuntu atatsinda urubanza adatanze ruswa.

Ubushakashatsi kuri ruswa mu Rwanda (Rwanda Bribery Index-RBI) bw’umwaka wa 2024, bwagaragaje ko Urwego rw’Abikorera rwagaragayemo ruswa ku kigero cya 13%, muri REG yagaragaye ku kigero cya 7,80%, muri WASAC iri ku kigero cya 7,20%, mu nzego z’ibanze yahagaragaye ku kigero cya 6,40%, mu gihe mu bacamanza yahagaragaye ku kigero cya 6%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *