Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Kanama 2026, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko bafashe icyemezo cyo kongera amafaranga agenerwa amashuri (Capitation Grant) ku kigero cya 60%, ndetse no kuzamura umusanzu w’ababyeyi ugenerwa gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri (School Feeding), mu rwego rwo kunoza imibereho y’abana no guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.
Ibi Minisitiri Nsengimana yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, aho yasobanuye ko izi mpinduka zizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera mu kwezi kwa Mutarama 2027.
Muri iri vugurura, umusanzu w’ababyeyi ku banyeshuri bo mu mashuri abanza uzava ku 1.000 Frw ube 2.000 Frw, mu gihe ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye amafaranga azava ku 19.500 Frw agere kuri 24.000 Frw, mu gihe abiga mu mashuri yisumbuye bacumbikiwe batangaga amafaranga ibihumbi 85.000 Frw ubu bazatanga ibihumbi 110.000 Frw.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko izi mpinduka zishingiye ku izamuka ry’ibiciro ku masoko ryagaragaye mu myaka ishize, rikaba ryaratumye amafaranga yari asanzwe akoreshwa atakibasha guhaza ibikenerwa mu kugaburira abanyeshuri no gutuma amashuri akora neza.
Yagaragaje kandi ko kongera amafaranga agenerwa amashuri ‘Capitation Grant’ bizayafasha kubona ubushobozi buhagije bwo gukomeza gutanga serivisi zinoze, mu gihe kongera umusanzu w’ifunguro ry’abanyeshuri ‘School Feeding’ bizafasha abanyeshuri kubona amafunguro yujuje ubuziranenge kandi ahagije, bigatuma ubuzima bwabo ndetse n’imyigire yabo iba myiza.
Ku bijyanye n’amafaranga Leta igenera ibigo, aya mafaranga agenda atandukana bitewe n’Urwego rw’Uburezi.
Abiga mu mashuri y’inshuke Leta isanzwe ibagenera 4.620 Frw ku mwana, ku mwaka, ubu nihiyongeraho 60%, ayo azahita aba 7.392 Frw ku mwana, ku mwaka.
Abo mu mashuri 9 y’ibanze, ni ukuvuga abanza, n’imyaka itatu y’amashuri yisumbuye, aya bakunze kwita Groupe Scolaire, bahabwaga na Leta 4.860 Frw ku munyeshuri, ku mwaka, none ubu agiye kuba 7.776 Frw ku munyeshuri ku mwaka.
Abo mu byiciro byihariye (Special needs education) bo mu mashuri yiga ataha, bo bishyirirwaga 15.000 Frw ku munyeshuri ku mwaka, ariko ubu aziyongera agere kuri 24.000 Frw ku munyeshuri ku mwaka.
Nyamara, niba aba biga mu mashuri acumbikira, umusanzu bahabwaga na leta, uzava kuri 25.000 Frw ugere kuri 40.000 Frw ku munyeshuri, ku mwaka.
Hagati aho, amashuri yisumbuye ariko y’abiga bataha, umunyeshuri umwe wagenerwaga 11.000 Frw mu cyiciro rusange, ubu azajya yishyurirwa 17.600 Frw, mu gihe uwo mu bigo bicumbikirwa wo muri iki kiciro wahabwaga 21.000 Frw azajya yishyurirwa 33.600 Frw.
Minisitiri Nsengimana yanagarutse ku kibazo cy’ababyeyi bamwe batubahirizaga inshingano yo gutanga umusanzu wabo kugirango abana babone ifunguro ryo kurya ku ishuri ‘School Feeding’, avuga ko byagiraga ingaruka ku mikorere y’amashuri ndetse no ku mibereho y’abanyeshuri.
Yavuze ko iyo umusanzu udatanzwe uko bikwiye, amashuri ahura n’ibibazo mu gutegura amafunguro, bikagira ingaruka ku banyeshuri ndetse n’ikorwa rya gahunda yose yo kugaburira abana ku ishuri.
Ati: “Bumve ko iki kintu tugifatanyije, ntibumve ko ari ikintu bagomba guharira Leta ngo ibe ari yo ibikora yonyine, ahubwo bumve ko ari ukurera neza umwana wabo.”
Yakomeje ashimangira ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ari ubufatanye bwa Leta, amashuri n’ababyeyi, bityo buri ruhande rukwiye kuzuza inshingano zarwo kugira ngo abana babashe kwiga neza bafite ubuzima bwiza.

Guverinoma y’u Rwanda imaze imyaka ishyira imbaraga muri gahunda ya ‘School Feeding’, ifatwa nk’imwe mu nkingi zifasha kugabanya guta ishuri, kongera abanyeshuri bitabira amasomo no kuzamura ireme ry’uburezi. Biteganyijwe ko iri vugurura rizatanga umusanzu mu gukomeza kunoza iyi gahunda no guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko ry’ibiribwa.
