Umuryango ufasha abahinzi guteza imbere ubuhinzi bukorwa nk’umwuga n’ubucuruzi (agribusiness), kongera umusaruro, no kubona amasoko, AGRIFOP (Agribusiness Focused Partnership Organization), ukorera mu Rwanda, urakangurira abahinzi kwita ku buhinzi bugamije isoko, kuko kudakurikiza uburyo bwiza bwo guhinga bishobora gutuma bahomba nibura 40% by’umusaruro bashoboraga kubona.
Ibi ni bimwe mu byagarutseho ku wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2026, mu nama y’iminsi ibiri yabereye i Kigali, igamije gushimangira umutekano w’ibiribwa mu Rwanda.
Iyi nama yabaye mu rwego rwa gahunda ya ‘KUNGAHARA’ iterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), aho AGRIFOP ari umufatanyabikorwa w’ingenzi mu ishyirwa mu bikorwa ryayo binyuze mu mushinga wa ‘HINGANUBUZIRANENGE’.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa AGRIFOP, Safari Jean Bosco, yavuze ko igihombo cy’abahinzi kitaterwa gusa n’indwara z’ibihingwa cyangwa imihindagurikire y’ikirere, ahubwo ko gishobora no guterwa n’imikorere mibi mu gusarura, kubika no kugeza umusaruro ku isoko.
Safari yavuze ko umuhinzi utubahiriza amabwiriza agenga ireme ry’umusaruro ashobora kubura isoko, bityo akagira igihombo gikomeye.
Yagize ati “Iyo umuhinzi adakurikiza amabwiriza y’ireme, ashobora kubura isoko ndetse akagira n’igihombo gikomeye. Ubushakashatsi bwerekanye ko iyo gusarura no kubika umusaruro bidakozwe neza, umuhinzi ashobora gutakaza nibura 40% by’umusaruro yari kubona iyo yubahiriza ubwo buryo bwiza.”
Yagaragaje kandi ko hari abahinzi bahomba cyane igihe umusaruro wabo wanze kwakirwa ku masoko mpuzamahanga bitewe n’ibisigazwa by’imiti yica udukoko cyangwa mikorobe zishobora kwangiza ubuzima bw’abawurya.
Umuyobozi wa AGRIFOP yanagaragaje ko gukoresha nabi imiti irinda ibihingwa indwara n’udukoko bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaguzi, ndetse bikabuza abahinzi kubona amasoko.
Yavuze ko hari abahinzi batera imiti ku bihingwa birimo inyanya, begereje igihe cyo gusarura, batubahirije igihe giteganywa hagati yo gutera umuti no gusarura.
Yasabye abahinzi kujya bakurikiza amabwiriza yanditse ku miti bakoresha, by’umwihariko igihe bagomba gutegereza mbere yo gusarura, kuko kigenda gitandukana bitewe n’ubwoko bw’umuti.
Yongeyeho ko kongerera abahinzi ubumenyi ku guhitamo imbuto, gukoresha ifumbire, kurwanya indwara n’udukoko ndetse no kubika neza umusaruro ari ingenzi mu kugabanya igihombo.

MINAGRI ikomeje kongerera abahinzi ubumenyi
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’uruhererekane nyongeragaciro mu buhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Alice Mukamugema, yavuze ko umutekano w’ibiribwa ugomba kwitabwaho kuva ku musaruro ukiri mu murima kugeza ugeze ku muntu uwukoresha.
Yasobanuye ko kongera umusaruro w’ubuhinzi bidahagije mu gihe utujuje ibisabwa ku bijyanye n’umutekano n’ireme ry’ibiribwa.
Yagize ati “Umutekano w’ibiribwa ugomba kwitabwaho kuri buri cyiciro cy’uruhererekane nyongeragaciro mu buhinzi, kuva ku musaruro ukiri mu murima kugeza ugeze ku bawukoresha. Kongera umusaruro ni ingenzi, ariko tugomba no kwizeza ko ibiribwa byabonetse byujuje ibisabwa ku mutekano no ku ireme.”
Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje guhugura abahinzi ku mikoreshereze ikwiye y’imiti yica udukoko n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buhinzi, ku bufatanye n’inzego zirimo RICA, Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi byoherezwa mu mahanga (NAEB).
Ibi bigamije gutuma ibikomoka ku buhinzi bw’u Rwanda, cyane cyane ibyoherezwa mu mahanga, byujuje ibisabwa ku masoko, bityo abahinzi bakabona aho bagurisha umusaruro wabo.

EU yongeye gushimangira inkunga ku buhinzi bw’u Rwanda
Umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu itsinda ry’intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (European Union-EU) mu Rwanda, Elise Hadman, avuga ko uwo muryango wiyemeje gukomeza gufasha u Rwanda guteza imbere ubuhinzi no kugera ku ntego za NST2.
Yavuze ko ubufatanye hagati ya EU, Guverinoma y’u Rwanda, MINAGRI, amakoperative n’abahinzi ari ingenzi mu kongera umusaruro, gushimangira umutekano w’ibiribwa, guteza imbere imirire myiza no kuzamura imibereho y’abahinzi.
Yagaragaje ko gahunda y’ubuhinzi iterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yatangiye mu 2024, ikorera mu turere 22 tw’igihugu, ikaba imaze kugirira akamaro ingo zo mu cyaro zisaga ibihumbi 200.
Ibyo bikorwa birimo kuhira imyaka, gukora za pepiniyeri, kumisha umusaruro no kugabanya igihombo kiboneka nyuma yo gusarura.
Hadman kandi yashimangiye inkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku mushinga w’isoko rigezweho ry’ibicuruzwa byinshi rya Kigali Wholesale Market, uri mu mishinga y’ingenzi ya gahunda ya Global Gateway igamije guteza imbere ubuhinzi bw’u Rwanda.
Yavuze ko gushimangira umutekano w’ibiribwa ari igikorwa gifite uruhare mu kurengera ubuzima bw’abaturage, guteza imbere ubuhinzi burambye no kwagura amahirwe y’ubukungu, ndetse bigafasha abahinzi b’u Rwanda kubona amasoko yo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Igihombo kiboneka nyuma yo gusarura kiracyahangayikishije
Raporo ya MINAGRI y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 igaragaza ko u Rwanda rutakaza hafi 40% by’umusaruro w’ibiribwa buri mwaka, bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo uburyo bwo gusarura no kubika umusaruro.
Raporo ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ya 2024/2025 igaragaza ko ibigori byatakazaga 13,22% by’umusaruro wabyo nyuma yo gusarurwa.
Muri Werurwe 2026, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda na yo yagaragaje ibyavuye muri raporo y’ubugenzuzi byerekana ko igihombo cy’umuceri mu gihe cyo gusarura cyari kuri 12,4%, mu gihe icy’ibigori cyari kuri 13,8%.
Iyo raporo yanagaragaje ko u Rwanda rugifite ikibazo cy’ibikorwaremezo byo kumisha no kubika umusaruro. Ubushobozi bwo kumisha umuceri hakoreshejwe imashini bwari kuri 9%, mu gihe ubw’ibigori bwari kuri 18%.
Yagaragaje kandi ko ububiko buhari bushobora kwakira 33% gusa by’umusaruro wose, mu gihe hafi kimwe cya gatatu cy’ibikorwaremezo byo kumisha umusaruro bitari bikora.
Binyuze mu mushinga wa ‘HINGANUBUZIRANENGE’, AGRIFOP ikorera mu turere umunani ari two Rwamagana, Bugesera, Kamonyi, Rulindo, Gicumbi, Musanze, Nyabihu na Rubavu.
Uyu mushinga ugamije kongerera ubumenyi abahinzi, abacuruza inyongeramusaruro z’ubuhinzi n’abandi bafatanyabikorwa mu ruhererekane nyongeragaciro, binyuze mu mahugurwa, imirima y’icyitegererezo no gukangurira abaturage gukoresha uburyo bwiza bw’ubuhinzi.
Safari Jean Bosco asanga kubahiriza uburyo bwiza bwo guhinga bidakwiye gufatwa nk’inshingano yo kurengera abaguzi gusa, ahubwo ari n’uburyo bwo kugabanya igihombo cy’abahinzi, kubafasha kubona amasoko no kongera amafaranga bakura mu buhinzi.

Ivomo: Ijarinews
