Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje ko abanyeshuri 258.255 bazakora ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’icya kabiri mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 guhera ku wa 15 Nyakanga 2026, mu gihe Ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), rwatangaje ko abana 27 bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare ari bo bagomba gukora ibi bizamini.
NESA ivuga ko muri rusange abanyeshuri 258.255 bazakora ibizamini bya Leta; aho 149.533 bazakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange mu gihe abagera ku 108.722 ari bo bazakora ibizamini bisoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri y’isumbuye.
NESA yavuze kandi ko muri aba biyandikishije gukora ibizamini bya Leta harimo abanyeshuri 879 bafite ubumuga, bazahabwa ubufasha bwihariye mu gukora neza ibi bizamini nk’abandi banyeshuri.
Abana bafungiye mu Igororero rya Nyagatare nabo bazakora ibi bizamini
Ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), rwatangaje ko abana 27 bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare ari bo bagomba gukora ibizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Aba bana bari mu byiciro bitatu birimo 11 bamaze gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza, mu gihe abandi 16 babitangira mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2026, barimo 10 basoza icyiciro rusange hamwe na 6 bazakora ibisoza amashuri yisumbuye.
Mu myaka yashize abana bakoraga ibizamini bya Leta baturutse mu Igororero ry’abana rya Nyagatare bagiye babitsinda ku kigero cya 100%, bagize amahirwe yo kubona imbabazi na Perezida wa Repubulika nk’uko amategeko abimwemerera, bagasubira mu buzima busanzwe nk’abandi Banyarwanda.
Ubuyobozi bwa RCS, buvuga ko abamaze kubikora n’abandi bategereje gukora ibyo bizamini, biteguye neza nk’uko bisabwa ku bandi banyeshuri, ku buryo nta kabuza ko bazabikora kandi bakabitsinda.
Umuvugizi wa RCS, CSP, Hillary Sengabo, avuga ko kuba hari abagiye bakora ibizamini bya Leta, bagahabwa imbabazi, bagafungurwa by’agateganyo, bidakwiye gufatwa nk’itegeko; kuko guhabwa imbabazi no gufungurwa by’agateganyo bidakuraho ko andi mategeko akurikizwa, kuko no kuri abo bana hakurikizwa amategeko asanzwe agenga abandi Banyarwanda.
Iyo umwana afunguwe mu buryo bw’agateganyo cyangwa agahabwa imbabazi, ntabwo aba agikurikiranwa na RCS, kuko inshingano z’urwo rwego zirangirira mu igororero; gusa uru rwego ruvuga ko hari abahabwa imbabazi bagafungurwa by’agateganyo, ariko bakongera kwisanga bagonganye n’amategeko hakabaho isubiracyaha, n’ubwo atari benshi.
Muri rusange abana bose bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare uko ari 632 barimo abakobwa 19. Abahafungiye bose bariga, kuko muri iryo gororero habamo amashuri asanzwe y’ubumenyi rusange, n’ay’imyuga itandukanye.
Kuva iri gororero ryatangira, ubu abana 236 barimo abakobwa 16 bagororewe mu Igororero ry’abana rya Nyagatare bamaze gukora ibizamini bya Leta, abarenga 68 muri bo bahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu.
Biteganyijwe ko ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye bitangira kuri uyu wa Gatatu tariki 15 bizasozwe ku ya 24 Nyakanga 2026, bikazakorerwa mu bigo by’amashuri 1.746, ni mu gihe abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bari 277.452, aha hakaba hari harimo 11 bo mu Igororero rya Nyagatare.
