Davis D yiyongereye ku bindi byamamare bitegerejwe muri Yirunga Gorilla Festival 2026

Umuhanzi w’umunyarwanda, Icyishaka David wamamaye nka Davis D, yiyongereye mu bahanzi bazataramira i Musanze muri Stade Ubworoherane ku wa 25 Ukuboza 2026 mu bitaramo bisoza umwaka byiswe Yirunga Gorilla Festival 2026.

Yirunga Gorilla Festival 2026 iteganijwe kuberamuri Stade Ubworoherane kuri Noheri guhera saa munani, aho izaba igamije gususurutsa abakunzi b’imyidagaduro bazaba bari kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka wa 2026; mu rwego kubafasha kurushaho guteza imbere ubukerarugendo, ubugeni n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Yirunga Ltd yateguye ibi bitaramo, Yves Iyaremye, avuga ko bakomeje kwitegura cyane bafatanyije n’inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa babo, kugira ngo ibitaramo bisoza umwaka bizagende neza.

Ati “Turi mu gihe cyiza cyo kwitegura kandi ntabwo turi twenyine hari inzego nyinshi turi gukorana, haba abafatanyabikorwa, dushimira cyane Centre Pastoral Notre Dame de Fatima izaba itanga ibyo kurya n’ibyo kunywa, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’Intara bari kudufasha mu myiteguro biduha icyizere ko Noheri izahenda neza cyane.”

Iyaremye yakomeje ashishikariza abaturage bose kurushaho kwitabira iki gikorwa basura ibyiza bitatse u Rwanda by’umwihariko ibyo mu Ntara y’Amajyaruguru birimo Ibiyaga bya Burera na Ruhondo, ibirunga, ahantu nyaburanga, imigezi, imisozi, imijyi n’ibindi.

Mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha iri serukiramuco no gusogongeza abaturage ku bikorwa biteganyijwe, hazaba ibitaramo bizabera mu bice bitandukanye by’Akarere ka Musanze n’aka Burera; bikazatangirira mu Kidaho mu Burera ku wa 12 Ukuboza 2026, bikomereze mu Kinigi cya Musanze ku wa 19 Ukuboza 2026.

Umuyobozi wa Yirunga Ltd, Yves Iyaremye, asanga iri serukiramuco rizaba umwanya wo guhuza imyidagaduro, ubukerarugendo, siporo n’ubugeni, hagamijwe gukomeza kumenyekanisha Musanze n’ibindi bice by’u Rwanda bifite ibyiza nyaburanga.

Uretse Davis D, iri serukiramuco rizanitabirwa n’ibindi byamamare mu muziki w’u Rwanda nka Mico The Best, Danny Nanone, Logan Joe n’abandi bahanzi bo mu ngeri zitandukanye bakomeje ibiganiro; ni mu gihe kandi banateganya kuzaha umwanya abahanzi bakizamuka bo mu Karere ka Musanze na Burera.

Logan Joe (ibumoso) ni umwe mu bazitabira Yirunga Gorilla Festival 2026, aha yari kumwe na Iyaremye Yves (iburyo) uyobora Yirunga Ltd.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *