Giti TSS igeze kure yubakwa yitezweho kuba igisubizo ku bashaka kwiga ubwubatsi n’ubukanishi

Imirimo yo kubaka Ishuri ry’imyuga rya Giti (Giti Technical Secondary School-Giti TSS) iri hafi kugera ku musozo, aho biteganijwe ko rishobora kuba yarangiye muri Kamena, rikaba ryitezweho kugabanya ingendo ku bajyaga kwiga imyuga igezweho mu tundi Turere, mu gihe Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi yabijeje ubufatanye ngo imirimo isozwe vuba bishoboka.

Ibi ni bimwe mu byo bagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2026, ubwo Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi, Maj Gen Rtd Albert Murasira, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, basuraga aho iri shuri riri kubakwa ku bufatanye n’iyi Minisiteri, mu Murenge wa Giti.

Umwe mu bakurikirana bya hafi umushinga wo kubaka Giti TSS, avuga ko bageze ku cyiciro cya Kabiri baryubaka ndetse ko bari baratangiye inyigo ku wa 30 Nzeri 2025, aribwo hari hasinywe amasezerano yo gutangiza inyubako, gusa habanza kureba ibikenewe.

N’ubwo uyu mushinga wari uteganijwe gutangira muri Nzeri, habayeho inzitizi zatumye batangira imirimo tariki 20 Mutarama 2026, bivuze ko wadindiyeho amezi atatu utari watangira neza.

Ati “Imirimo yo kubaka ishuri irarimbanije kandi igeze mu kubaka icyiciro cya Kabiri, hasigaye inzu igeretse, inzu z’ubuyobozi no kubaka ikibuga cya Basketball na Volleyball bizafasha abanyeshuri kwidagadura.”

Ibindi bisigaye harimo ubwiherero bwo hanze, gutunganya imbuga zo hanze ndetse n’ibigega bizajya bifata amazi.

Imirimo yo kubaka iri shuri irarimbanije dore ko igice cya mbere cy’ubwubatsi cyamaze gutwara asaga Miliyari ebyiri cyarangiye ndetse bakaba baratangiye kuryigamo, naho icyiciro cya Kabiri nacyo kikazatwara asaga Miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda, ari nacyo kirimo kubakwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko ku itariki 30 Kamena 2026 umushinga wo kubaka iri shuri uzaba wamaze gushyirwa mu ngiro, gusa hakaba hagomba gukurikiranwa cyane kugira ngo niba hari ahabayeho imbogamizi bafatanye kubishakira ibisubizo byihuse.

Ni mu gihe Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi Maj Gen Rtd Albert Murasira, avuga ko hatagomba kubaho idindira ry’imirimo ndetse ko haba ku ruhande rwa REG, Rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kuryubaka, ndetse na Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi hagomba kubaho imikoranire, no gushyira hamwe ariko igihe cyateganijwe kuri aya mashuri kikabasha kubahirizwa. 

Minisitiri Murasira avuga ko impamvu yamuzanye muri Gicumbi ari ukugira ngo imirimo yo kubaka iri shuri ikorwe neza, kugira ngo abo ryubakiwe bazabashe kwiga imyuga nta zindi nzitizi zibayeho.

N’ubwo umushinga w’iri shuri ryubatswe mu Murenge wa Giti muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwegereza ibikorwaremezo uturere twakiriye impunzi usigaje ukwezi kumwe ngo urangire, bavuga ko hari gutangwa ikizere kuko abashinzwe kuryubaka baticaye, mu gihe ryitezweho kwigwamo n’abifuza gukora umwuga w’ubwubatsi n’ubukanishi bw’imodoka.

Maj Gen Rtd Albert Murasira, Meya Nzabonimpa n’abandi bayobozi ubwo basuraga Giti TSS ngo barebe aho imirimo igeze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *