Shema Ngoga Fabrice wari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yeguye kuri uyu mwanya yari amazeho amezi 13 gusa, ariko yari amaze kugera kuri byinshi bigaragarira buri wese.
Mu ibaruwa yo ku wa Kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2026, yageze ku banyamuryango bagize Inteko Rusange ya FERWAFA ahagana Saa Sita n’Igice z’ijoro rishyira kuri uyu wa 30 Nzeri, Shema Fabrice yamenyesheje ko atazakomeza kuyobora iri Shyirahamwe kandi icyemezo cye gihita gishyirwa mu bikorwa ako kanya.
Yagize ati “Natanze ubwegure bwanjye u mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, bukurikizwa muri ako kanya. Ni icyemezo cyafashwe mu bunyangamugayo bufite aho buhuriye n’imyitwarire yanjye bwite.”
“Ndizera ko guhagarika aka kazi ari cyo gikorwa cy’ingezi mu kurinda ubusugire bw’ishyirahamwe, kugumana icyizere abantu barifitiye no kwemera ko ibikorwa bindi bikomeza mu bwisanzuro nta cyangiritse.”
Shema Fabrice yongeyeho ko nyuma y’ubwegure yifurije umupira w’amaguru w’u Rwanda kugira ubuyobozi bukorera mu mucyo, kandi yemera gukora ihererekanyabubasha kugira ngo akazi gakomeze gakorwe neza.
Yashimiye Inteko Rusange ya FERWAFA ari na yo yamutoye, Komite Nyobozi bakoranaga n’abandi bayobozi b’uru rwego, abafatanyabikorwa, Ikipe y’Igihugu, abafana n’abandi bose bamugiriye icyizere.
Shema yahagaritse izi nshingano nyuma y’ukwezi n’igice ari mu manza zirebana n’imirimo asanzwe akora hanze y’umupira w’amaguru, aho yaregwaga icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ni ibyaha yakoze mu bucuruzi bw’ibijyanye n’ibikoresho by’ubuvuzi asanzwe akora binyuze muri kompanyi ye ya Africa Medical Supplier.
Ku wa 22 Nzeri 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko afungurwa nyuma yo kwemera amasezerano y’ubwumvikane yagiranye n’Ubushinjacyaha.
Mu masezerano y’ubwumvikane Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko, bwagaragaje ko yishyuye, bumusabira igihano cy’amezi atandatu asubitswe mu gihe cy’umwaka umwe no gutanga ihazabu ingana na miliyoni 3 Frw.
Mu mategeko ngengamikorere ya FERWAFA ndetse no mu bisabwa abiyamamariza kuyobora uru rwego, hagaragazwa ko uri mu mwanya wo kuyobora iri Shyirahamwe agomba “kuba atarigeze ahamwa n’icyaha agafungwa birenze amezi atandatu.”
Igihano yakatiwe gituma atakaza ubunyangamugayo.
Shema yari yarakiranywe yombi mu mupira w’amaguru, kuko intego ye ya mbere yari ugushakira amikoro amakipe no kuyafasha kwibeshaho, ndetse ku ikubitiro yagize uruhare mu kuzamura amafaraga ahabwa amakipe yitwaye neza.
Ikipe yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo yahawe miliyoni 80 Frw, hanahembwa amakipe umunani, aho iya munani yacyuye miliyoni 10 Frw.
Muri rusange miliyoni 484 Frw yagiye mu bihembo mu mwaka we wa mbere.
Mu mwaka umwe amaze, yagize uruhare mu gushaka abakinnyi beza bakina mu mahanga bafasha Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ no kuyifasha gukorera umwiherero mu Misiri.
Agiye atageze ku ntego ze yifuje zo kujyana Ikipe y’Igihugu mu Gikombe cya Afurika cya 2027, Amavubi aherukamo mu 2004, no kuyageza mu Gikombe cy’Isi cya 2030.
Kugeza ubu FERWAFA iyobowe na Me. Claudine Gasarabwe nka Perezida w’Agateganyo, akaba yari asanzwe ari Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Imari n’Ubutegetsi.
