Byagenze gute ngo Umudepite wo muri Gabon akubitire urushyi umukozi wa RwandAir i Kigali!

Umudepite wo muri Gabon, Augustin Lobelle Yembi, wari wafungiwe i Kigali ku wa 3 Nzeri 2026 nyuma yo gukubita umukozi wa RwandAir, yashyikirijwe inzego z’ubuyobozi bwa Gabon, nazo ziyemeza kumukurikirana.

Ni nyuma y’ibiganiro bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi; aho Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon, Michel Régis Onanga Ndiaye, yavuze ko Yembi yarekuwe n’ubutabera bw’u Rwanda, agashyikirizwa inzego za Gabon tariki 06 Nzeri 2026.

Yembi yari afungiye mu Rwanda ategereje kuburanishwa ku byaha akekwaho by’urugomo ku mukozi wa RwandAir wo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon yavuze ko ibi byashobotse kubera imbaraga za dipolomasi zashyizwe mu kibazo n’ibihugu byombi, ndetse n’umubano uri hagati ya Perezida wa Gabon Brice Clotaire Oligui Nguema na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nk’uko ibinyamakuru byo muri Gabon bibitangaza.

Uko byagenze kugira ngo Depite Yembi afungwe

Amashusho yakwirakwijwe n’ibinyamakuru byo muri Gabon agaragaza uyu mudepite akubita urushyi umukozi wo ku Kibuga cy’Indege; gusa ntihasobanurwe impamvu y’iyi myitwarire.

Bivugwa ko Depite Yembi yageze mu Rwanda ari mu rugendo rumwerekeza mu kindi gihugu (transit); akigera i Kanombe, kuko yari afite amasaha menshi yo gutegereza indi ndege, yahisemo gusohoka ajya muri hoteli.

Igihe cy’urugendo rwe kigeze, yagarutse ku Kibuga cy’Indege nk’abandi bagenzi, arasakwa, ahabwa itike imwinjiza mu ndege (Boarding Pass); gusa hari andi makuru avuga ko ubwo yari kuri hoteli, yafashe ibinyobwa bisembuye, agaruka ku Kibuga cy’Indege afite agasamusamu nk’uko Igihe cyabitangaje.

Nyuma yo guhabwa Boarding Pass, hakurikiyeho umwanya wo gutegereza kujya mu ndege, ageze ku muryango wa nyuma, ari na wo umuntu asohokamo yinjira mu kibuga cy’indege, yasabwe kwerekana Boarding Pass ye na Passport ariko arinangira ntiyabitanga.

Yashatse guhatiriza kugira ngo agende atabyerekanye, ni bwo guhita abirambika ku meza, akubita umukozi wo ku Kibuga cy’Indege urushyi.

Yahise afatwa arafungwa, inzego z’u Rwanda zibimenyesha iza Gabon, hatangira ibiganiro byanagejeje ku ifungurwa rye.

Gusubizwa muri Gabon kwa Yembi ntibisobanuye ko ikibazo cye kirangiye, kuko biteganyijwe ko ashyikirizwa ubutabera bwa Gabon, kugira ngo bugenzure uko ibyabaye byagenze kandi bugene ikizakurikiraho.

Ni mu gihe kandi Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon yatangaje ko igitegereje ko ishyikirizwa dosiye ku mugaragaro mbere yo gufata icyemezo ku byemezo bishobora gufatirwa Yembi ku bijyanye n’umwanya we nk’umudepite, by’umwihariko ku budahangarwa ahabwa n’amategeko.

Ifoto yakuwe mu mashusho yafashwe na CCTV Camera ubwo Depite Yembi yasagariraga umukozi wa RwandAir.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *