Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2026, abanditsi Ntungwanayo Bernard na Ruterana Fernand Sauveur, bamuritse igitabo cyibanda ku isesengura ry’imyemerere, inyandiko za Bibiliya za kera n’amateka y’amadini.
Ni igitabo bise ‘The Hidden Secrets of Yehoshua (Jesus) and the Library of God‘ gihuza ubushakashatsi ku iyobokamana, Bibiliya, amateka y’amadini, inyandiko za kera, indimi n’umuco, mu rwego rwo gutanga ibitekerezo bishya ku myemerere n’uburyo inyandiko za kera zagiye zigira uruhare mu gusobanura amateka y’idini.
Abanditsi b’iki gitabo bavuga ko intego yacyo ari ugusubiza abasomyi ku nyandiko n’imigenzo ya kera bifitanye isano na Yehoshua, uzwi cyane nka Yesu cyangwa Yezu, kugira ngo bongere gusuzuma inkomoko n’uko imyemerere y’amadini yagiye itera imbere.
Basaba gusubira ku masoko ya kera
Ntungwanayo na Ruterana bavuga ko igitabo cyabo kidashishikariza abantu kwakira ibisobanuro by’amadini uko biri gusa, ahubwo ko kibasaba gukora ubushakashatsi, kugereranya amasoko no gusuzuma ibisobanuro byagiye bihabwa inyandiko zitandukanye.
Ubushakashatsi bwabo babushingiye no ku mirongo ya Bibiliya irimo Gutegeka kwa Kabiri 29:29, Yeremiya 6:16 na Yohana 8:32, ikoreshwa mu kubaza ibibazo ku byahishwe cyangwa byashyizwe ahagaragara, gusubira ku nzira za kera no gushakisha ukuri.
Muri iki gitabo kandi hasuzumwa inyandiko za kera zirimo Igitabo cya Henoki, Igitabo cya Yubile, Igitabo cya Yasheri, Daniyeli, 2 Esdras na Baruki; aho abanditsi bazikoresha mu gusuzuma ingingo zirimo Mesiya, urubanza, ubuhanuzi, kalendari, amategeko, ubwami, ibihe bya nyuma ndetse n’uwitwa Umwana w’Umuntu.
Icyakora, bashimangira ko kuba izo nyandiko zikoreshwa mu bushakashatsi bitavuze ko zihita zifatwa nk’Ibyanditswe Byera bifite ububasha bw’idini; ahubwo ko hakwiye kubanza gusuzumwa inkomoko yazo, igihe zandikiwe, ururimi rwakoreshejwe ndetse n’imiterere y’amateka y’igihe zandikiwemo.
Yehoshua/Yesu/Yezu ashyirwa mu byiciro bitandukanye
Mu kindi gice cy’iki gitabo, abanditsi basuzuma umwirondoro wa Yehoshua, bamugaragaza mu rwego rw’ubushakashatsi bwabo nka Mesiya, Umwana w’Umuntu, umucamanza, umwami ndetse n’umutambyi mukuru ukurikije gahunda ya Melikisedeki.
Izi ngingo bazihuza n’imirongo yo mu bitabo bya Matayo, Yohana, Daniyeli, Mariko, Luka n’Abaheburayo, bakanibaza uburyo umwirondoro wa Yehoshua wagiye usobanurwa mu nyandiko zitandukanye z’amadini no mu migenzo yagiye ibaho mu mateka.
Ibindi bice by’igitabo byibanda ku Bwami bw’Imana, ubuzima bw’umwigishwa, umuryango w’abizera, agakiza n’izuka.
Afurika na yo ihabwa umwanya muri iki gitabo
Iki gitabo kandi kigaruka ku ruhare rwa Afurika mu mateka y’idini, aho abayanditse bakoresha izina Alkebulan bavuga kuri Afurika.
Banasesengura icyo bita amateka y’ihagarikwa cyangwa guhishwa kw’ukuri, bagahuza iyi ngingo n’ingaruka za filozofiya y’Abagiriki, ubutegetsi bw’Abaroma ndetse n’uruhare rwa Afurika mu mateka y’imyemerere.
Abanditsi kandi bashimangira akamaro ko kuvanaho imitekerereze y’ibihe by’ubukoloni, basaba ko amateka ya Afurika, ubumenyi n’umurage w’umuco byongera kwitabwaho.
Bavuga ko intego atari ugusimbuza umuco umwe n’undi, ahubwo ko ari ugushishikariza abantu gusuzuma amateka n’imigenzo bakoresheje ubushakashatsi bwigenga.
Ubumenyi bukwiye kugira uruhare mu buzima
Mu bice bisoza igitabo, abanditsi bagaruka ku bubasha bw’amadini, imigenzo y’umuco ndetse n’uburyo ubumenyi bwakoreshwa mu buzima bwa buri munsi.
Muri byo harimo ubunyangamugayo, ubutabera, kubaha abandi no kurengera ibyaremwe.
Abanditsi basoza bavuga ko ibyo bise “The Covenant of Yehoshua” ari urugendo rwo gusubira ku nkomoko binyuze mu gusoma, kugereranya amasoko, gukora ubushakashatsi no gushakisha ukuri.
Icyakora, bemera ko ibirebana n’inyandiko za kera, amateka ya Bibiliya na tewolojiya ari ingingo zisaba ubushakashatsi bwimbitse, kandi ko abashakashatsi babifitiye ubumenyi ari bo bakwiye kubisuzuma mbere y’uko ibivugwamo bifatwa nk’amateka yemejwe.
