Volleyball: Amashirakinyoma kuri Matheus Bettim (Sekamana) ku gusezererwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2026, hasohotse amakuru ko Umutoza w’amakipe y’Igihugu ya Volleyball, Frédéric Guérin yasezereye abakinnyi bane barimo Matheus Bettim uzwi nka ‘Sekamana’ mu mwiherero wo kwitegura imikino nyafurika ahuza ibihugu mu bagabo (CAVB Africa Men’s Nations Championship), izabera i Tunis muri Tunisia; gusa hakaba andi makuru avuga ko Matheus we atahamagawe, ahubwo yari yasabye imyitozo.

Abakinnyi basezerewe mu mwiherero barimo Nolan Enzo Ganza bivugwa ko aherutse kwerekeza muri Police VC, Alex Rwanyonga na Irakoze Alain nabo ba Police VC kubera urwego bariho ugereranije n’abandi bakina ku myanya imwe.

Undi wavugwaga mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu ni Umunya-Brazil, Matheus Bettim Sekamana nawe wa Police VC watekerejweho ko yahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko hari icyo yafasha ikipe y’igihugu, gusa amakuru akavuga ko atahamagawe, kuko inzira zubahirizwa kugira ngo akinire igihugu zitaranozwa neza.

Amakuru yizewe ava mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), avuga ko “Matheus yongeye gusinyira Police VC, kuko yari avuye mu biruhuko iwabo muri Brazil, yaraje asaba gukorera imyitozo mu ikipe y’Igihugu yiteguraga iyi mikino, arabyemererwa; na cyane ko ari mu batekerezwaho kuzayikinira n’ubwo hari ibyangombwa atarabona.”

Ni mu gihe kandi Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB) ryemera ko Matheus Battim Sekamana ari umunyarwanda, dore ko mu mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Champions League) iherutse kubera mu Rwanda yakiniraga ikipe ya Police VC nk’umukinnyi w’umunyarwanda.

Mu bakinnyi 14 Umutoza Frédéric Guérin yasigaranye azifashisha muri iyi mikino barimo Crispin Ntanteteri, Sylvestre Ndayisaba, Yves Mutabazi, Samuel Niyoshima, Eric Kwizera, Munyinya Mugisha, Simon Rwigema, Jean Santere Mugisha, Wicklif Dusenge, Kenny Ntawiha, Emmy Twagirayezu, Prince Kanamugire, John Nkurunziza ndetse na Frank Shyaka.

Imikino nyafurika ihuza ibihugu mu bagabo, yagombaga kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), iza kwimurirwa i Tunis muri Tunisia n’Impizamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), kubera indwara ya Ebola ikomeje kwibasira bimwe mu bice bya RDC.

Biteganijwe ko iyi mikino izatangira tariki 13 igasozwa ku ya 26 Nzeri 2026, mu gihe Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yo biteganijwe ko izahaguruka i Kigali yerekeza i Tunis ku wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *