Nyuma y’ibiganiro Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryahurijemo ikipe ya Rayon Sports, Kiyovu Sports n’Umutoza Haringingo Francis Christian; bidasubirwaho uyu mutoza yemerewe gutoza Rayon Sports.
Umutoza Haringingo Francis yaherukaga gusezera Kiyovu Sports akajya gutoza Rayon Sports, gusa iyi kipe yavuyemo itabyemera kugeza ubwo yimwe a FERWA uruhushya rwo gutoza.
Mu biganiro byahuje impande zose zirebwa n’iki kibazo kuri uyu wa Kane tariki 16 Mata 2026, biyobowe na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, byarangiye uyu mutoza yemerewe gusubira muri Rayons Sports yigeze kugiriramo ibihe byiza.

Biravugwa ko impande zombi zumvikanye zibifashijwemo na FERWAFA, ndetse Kiyovu Sports igahabwa amafaranga yasabaga, na cyane ko Haringingo yari akiyifitiye amasezerano y’amezi abiri.

