Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahamagaje Ambasaderi wa Uganda i Kinshasa, Alhajji Farid Kaliisa, isaba ibisobanuro ku cyemezo cyo kongera gufungura umupaka wa Bunagana n’indi mipaka ihuza Uganda n’uduce tugenzurwa na AFC/M23.
Ni icyemezo cyafashwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, wavuze ko Guverinoma ya Congo “yababajwe cyane” n’iki gikorwa, gifatwa nk’igitera impungenge ku mutekano n’ubusugire bw’igihugu.
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC ryemeza ko Ambasaderi Kaliisa yahamagajwe ku wa 17 Nyakanga 2025, nyuma y’uko Uganda ifashe icyemezo cyo kongera gufungura umupaka wa Bunagana ku wa 10 Nyakanga 2025, ku busabe bw’abaturage n’abacuruzi bo muri ako gace bagizweho ingaruka n’ifungwa ryawo.
Umupaka wa Bunagana umaze imyaka irenga ibiri uri mu maboko ya AFC/M23, zafashe ako gace kuva muri Kamena 2022. Ubu ni bumwe mu bice byambukiranya umupaka bifatwa na RDC nk’ibitakagombye kugira ibikorwa by’ubucuruzi kubera ko bigenzurwa na AFC/M23.
Ku ruhande rwa Uganda, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko atumva impamvu abaturage babuzwa ubucuruzi, ashimangira ko abafunze uyu mupaka bazakorwaho iperereza. Ati: “Nta cyemezo cyagombye kubuza abaturage gukomeza ubuzima bwabo, cyane cyane abacuruzi basanzwe binjiza amafaranga ku mpande zombi z’umupaka.”
Ifungurwa ry’uwo mupaka ryakomeje gukurura impaka, aho bamwe babibona nk’inyungu z’ubucuruzi, mu gihe abandi bemeza ko gufunga imipaka bibuza abaturage uburenganzira bwo kubaho no gucuruza.


Great post! We will be linking to this great content on our site.
Keep up the great writing.