Mu ngendo Abasenateri barimo kugirira hirya no hino mu gihugu basura ibikorwa by’abaturage mu bworozi, ubwo bageraga mu Karere ka Kamonyi aborora amasazi y’umukara avamo ibiryo by’amatungo bagaragaje ko kubona imyanda ihagije bikomeje kuba ingorabahizi, bikanabakoma mu nkokora muri ubu bworozi budasanzwe.
Abasenateri basuye ibi bikorwa barimo Senateri Nsengiyumva Fulgence na Senateri Dr Uwamariya Valentine; ako muri Kamonyi basuye ubworozi bw’inkwavu n’ubw’isazi.
Umucungamutungo wa Sosiyete ifite ibi bikorwa by’ubworozi mu Murenge wa Runda, Ndagiwenimana Charles yabagaragarije ibibazo bahura na byo muri ubu bworozi budanzwe.
Ati “Dukunda kubura imyanda yo kugaburira amasazi, iyo twayibonye na bwo ubwikorezi bwayo buragorana kuyigeza aho dukorera ubworozi bikaba ikibazo.”
Yavuze ko biramutse bikunze ko babona ikusanyirizo ry’imyanda ivanguye, byabafasha cyane mu guteza imbere ubu bworozi; anerekana ko amasazi yunganira mu kugabanya igiciro cya soya n’indagara, kuko ahashyirwaga indagara na soya mu gukora ibiryo by’amatungo, hashyirwamo amasazi.
Aba Basenateri kandi basuye uruganda rw’ibiryo by’amatungo; Umucungamutungo warwo witwa Umurerwa Olive ababwira ko imbogamizi bakomeje guhura na zo zirimo ibikoresho by’ibanze biba bihenze.
Ati “Iyo biduhenze bya biryo byacu birahenda wa muturage bikamugeraho bihenze, bamwe bakabivamo cyangwa akabifungura, akagura bike by’uruganda akagura n’ibindi.”
Abasenateri bashimye ibi bikorwa babasaba ko byakwagurwa, ahari imbogamizi babizeza ubuvugizi.
Senateri Nsengiyumva ati “Dusanze bakora ibintu byiza. […] Mwabonye uburyo amasazi ashobora gukoreshwa agatanga ibisimbura bimwe mu byo dukoresha mu biryo by’amatungo. Ni ikintu cy’ingirakamaro. Abantu bari bakwiriye kwegera uriya muntu akaba yashyigikirwa kandi agaterwa inkunga ku buryo ikibazo ikibazo tugira cyane cy’umusaruro muke wa soya mu gihugu, tukaba twabona uko tuyisimbuza.”
Ibiryo by’amatungo bikomeje kuba iyanga mu gihugu ku buryo bikomeje gutuma abaturage batitabira ubworozi uko bikwiriye ngo biteza imbere.
Mu myaka itatu ishize ni bwo igiciro cy’ibiryo by’amatungo cyatangiye kuzamuka cyane, aho aborozi bavuga ko ikilo cyavuye kuri 250Frw kigera kuri 800 Frw na 950 Frw
Bamwe mu baturage bo Ntara y’Iburengerazuba baherutse kuvuga ko bahagaritse korora ingurube n’inkoko nyuma yo gusanga bakorera mu gihombo kubera ko igiciro cy’ibiryo by’amatungo cyazamutse ariko agaciro k’ayo matungo ku isoko ntikazamuke.
Ahingeneye Adrien wo mu Karere ka Nyamasheke wari woroye ingurube 12 n’inkoko 40 yabwiye Igihe ko ubu bworozi yabuhagaritse burundu.
Ati “Nasanze ari ibihombo kandi ntako nari ntagize. Ikilo cy’ibiryo by’inkoko kikigura 250Frw igi ryari 150Frw none n’ubu ikilo kigeze kuri 950Frw igi riracyagura 150Frw”.
Ni mu gihe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Olivier Kamana aherutse kuvuga ko guhenda kw’ibiryo by’amatungo guterwa n’uko bikorwa mu binyampeke kandi ibyo binyampeke akaba ari na byo bitunga abantu.
Ati “Mu guhangana n’icyo kibazo hari gukorwa ubushakashatsi bw’uko haboneka ibitanga ‘proteins’ yo gukoresha mu biryo by’amatungo idakomoka ku binyampeke. Hari no kurebwa uburyo ibigori bitujuje ubuziranenge bwo kuribwa n’abantu ari byo byajya bikorwamo ibiryo by’amatungo”.
Mu mwaka w’ingengo y’imari 2024/2025, ubuhinzi n’ubworozi bwinjirije u Rwanda miliyoni 830 Frw zirimo arenga miliyoni 157 Frw yavuye mu bworozi.
