Kigali: Bitwikiraga amasengesho bagacucura abarwayi babasaba amafaranga

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu bakora ibikorwa by’ubutekamutwe bitwikiriye amasengesho, aho bajyana abarwayi mu ngo bakababwira ko bashobora kubasengera bagakira indwara, bamwe bakamara igihe kirekire muri izo ngo ndetse imiryango yabo igasigara mu bukene.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yavuze ko abo biyita abanyamasengesho iyo abantu babagezeho, icyo bakunze gushyira imbere ari ukubaka amafaranga, bikarangira bigize ingaruka ku miryango y’abarwayi.

CIP Gahonzire yavuze ko mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Masaka, hafatiwe abantu 23 bari mu rugo rw’umuturage bajyanyweyo ngo basengerwe kugira ngo bakire indwara.

Yagize ati: “Muri abo 23 hari abo twasanze barwaye bahita bajyanwa kwa muganga, abandi tubasubiza mu ngo iwabo, ariko uwo wiyise umunyamasengesho ubasengera yarafashwe arafungwa ndetse n’umugore we, kuko igikorwa nk’icyo ni ubutekamutwe barimo.”

CIP Gahonzire yavuze ko hari abandi bafatiwe mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kimironko, mu Kagari ka Nyagatovu, aho basanze urugo rurimo abantu 20 bari bajyanywe gusengerwa ngo bakire indwara bafite.

Yakomeje avuga ko aho Kimironko, buri muntu (murwayi) umwe yabanzaga kumuha 10.000 Frw,  kugira ngo amusengere na nyuma akagenda amuca andi mafaranga buhoro buhoro, ku buryo umurwayi yasigaraga yarashyize umuryango we mu bukene.

Muri iki gikorwa cyo kurwanya ubutekamutwe bwitwikira amasengesho, CIP Gahonzire yavuze ko no mu Murenge wa Nyamirambo, mu Miduha, hari urugo rwafatiwemo abantu 15 bari bajyanywe gusengerwa ngo bakire indwara.

Ati: “Icyo bahurizaho bose ni uko usanga baba bahamaze igihe kinini cyane, kandi bose bakavuga ko iyo bageze aho hantu batabemerera gusohoka, basa nk’abafunze.”

CIP Gahonzire yavuze ko hari abo basanze bamaze umwaka muri izo ngo, ndetse hakaba n’ababahaye amakuru ko imitungo yabo yagurishijwe kugira ngo babone amafaranga yo kwishyura ibyo bikorwa byo gusengerwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yatanze ubutumwa buburira abantu bitwikira ikinyoma bakavuga ko basengera abantu bagakira, avuga ko ibyo ari ubutekamutwe kandi ko bigize icyaha.

Yasabye Abanyarwanda ko igihe bumva batameze neza bakwiye kujya kwisuzumisha kwa muganga, aho gutagaguza ubutunzi bwabo muri abo biyita abanyamasengesho.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa byo gushuka abantu, kubambura ibyabo no kubabeshya ko bashobora kubakiza indwara binyuze mu masengesho bigize icyaha kandi bitazihanganirwa; bityo uzabifatirwamo azashyikirizwa ubutabera.

Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 174, rivuga ko umuntu wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, harimo kwizeza umuntu icyiza kizaba cyangwa kumutera ubwoba ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu, n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *