Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bagiye kungukira ku muhanda mushya wa kaburimbo uzafasha mu buhahirane, koroshya ingendo no kugeza umusaruro wabo ku masoko. Ni umuhanda uzaba ureshya na kilometero 18, uva ku muhanda wa Ngoma-Cyahinda-Ndago ukanyura mu Murenge wa Nyagisozi, ugakomeza ugera ku mupaka wa Nshili uhuza u Rwanda n’u Burundi.
Uyu muhanda uzahuza ibice bibiri by’ingenzi: uva i Munini werekeza ku isoko rya Gatunda, ukomeze kugera ku mupaka, aho abaturage bizera ko uzahindura ubuzima bwabo mu buryo bufatika.
Muvumbi Damien, utwara abagenzi kuri moto muri aka gace, avuga ko uyu muhanda ari igisubizo cyari cyarategerejwe kera. Ati: “Iyo umuhanda umeze neza natwe bidufasha gutwara abantu neza, moto ntangirika vuba kandi ubuzima bugenda neza. Ni iterambere ryisumbuye ku rindi.”
Mukamusoni Dévotha wo mu Murenge wa Nyagisozi avuga ko umuhanda uje usanga iterambere ryihuse mu buhinzi. “Ubu dufite ibirayi, ikawa n’ibishyimbo ariko twahuraga n’imbogamizi zo kubigeza ku masoko. Uyu muhanda ugiye kudufasha kubitwara vuba, ndetse n’abaguzi bazatugeraho byoroshye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko uyu muhanda ari isura y’imiyoborere ishyira imbere iterambere rirambye ku baturage bose ntawe usigaye inyuma.
Yagize ati: “Uyu muhanda tugiye kubona ni ubudasa bwa Leta y’Ubumwe. Ugaragaza imiyoborere idaheza yashyizwe imbere na Perezida Paul Kagame, aho buri gace k’igihugu gashobora kugerwaho n’ibikorwaremezo.”
Uyu muhanda uteganyijwe gutangira kubakwa vuba, uzuzura utwaye miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda. Uje wiyongera ku yindi mihanda ya kilometero 106 ya kaburimbo imaze kubakwa muri aka karere mu myaka itanu ishize.
Abaturage barashimira Leta ku bw’iterambere ryihuse, bavuga ko uyu muhanda uzafasha ubuhinzi, ubucuruzi, ubwikorezi n’imigenderanire hagati y’uturere ndetse n’amahanga, bityo iterambere rikagera kuri bose mu buryo bwihuse kandi burambye.

Simply desire to say your article is as surprising. The clarity in your post is just cool
and i could assume you’re an expert on this subject.
Fine with your permission allow me to grab your feed to
keep updated with forthcoming post. Thanks a million and please
keep up the rewarding work.