Ubwo hakorwaga umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga 2026, abagize itsinda ASDC Abasangirangendo bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Gasange batunganya umuhanda wangiritse, banasura inzu yasaniwe umwe mu baturage batishoboye babigizemo uruhare, baniyemeza gukomeza gufatanya n’ubuyobozi mu bikorwa biteza imbere aho bavuka.
Ni umuganda wabaye ku wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2026, aho abibumbiye mu itsinda ASDC Abasangirangendo rigizwe n’abavuka mu Murenge wa Gasange, Akarere ka Gatsibo mu Burasirazuba ariko bakaba bakorera mu bindi bice by’igihugu, bifatanyije n’ababyeyi, abavandimwe n’inshuti ziba muri uyu Murenge bavukamo ndetse n’ubuyobozi bwawo.
Uyu muganda wabereye mu Kagari ka Teme, Umudugudu wa Kinunga; aho bakoze umuhanda uva ahitwa ku Ikoni ujya ahitwa kuri Digiri; basiba ibinogo banasibura inzira z’amazi zizwi nka rigore.
Nyuma y’umuganda, habaye inama n’ubuyobozi bw’Umurenge burangajwe imbere n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Yankurije Vestine, wakanguriye abaturage kwitabira gahunda zirimo ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) no kugira isuku muri byose ndetse na hose.
Yabasabye by’umwihariko kubahiriza amabwiriza yo kwenga no kunywa imitobe, ubushera, ibigage n’urwagwa, anabibutsa ko bitabujijwe ku muntu wiyengeye ibyo kunywera iwe mu rugo; ariko ko ushaka gukora ibirori byo kwakira abantu yakwegera ubuyobozi bukamugira inama y’uburyo yabikoramo, naho ushaka kubicuruza we akabisabira ibyangombwa byemewe.
Hasuwe aho imirimo yo gusanira umuturage inzu igeze, biyemeza gukomeza
ASDC Abasangirangendo kandi bagiye gusura no kureba aho imirimo yo gusana inzu y’umuturage witwa Ngirabatware Rugano wo mu Kagari ka Kimana, mudugudu wa Rugarama igeze; iki gikorwa bakaba barakigizemo uruhare ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge ndetse n’abaturage basanzwe batuye i Gasange.
Ngirabatware yashimiye ubuyobozi bw’Umurenge n’Abasangirangendo bamutekerejeho, kuko inzu yabagamo yari ishaje yenda kumugwaho kandi nta bushobozi afite bwo kuyisanira, anavuga ko azayifata neza agenda asana ahashobora kwangirika, kugira ngo bitazongera kuba ko yagera aho yenda kumugwira.

Ni mu gihe nyuma yo kubona aho ibikorwa bigeze; Abasangirangendo biyemeje gukomeza kwegeranya ubushobozi kugira ngo uyu muturage bamwubakire ibirambye, banamuhe ibikoresho nkenerwa byo kwifashisha mu buzima bwa buri munsi bwo mu rugo.


Abagize ASDC Abasangirangendo kandi banagiranye inama n’ubuyobozi bw’Umurenge, kugira ngo bamenyane n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge na cyane ko ari mushya, bagaragariza uyu Muyobozi ishusho y’ibyakozwe kuva iri tsinda ryashingwa ndetse n’icyerekezo rifite mu gukomeza guteza imbere aho bavuka.
Umwe mu bahagarariye Abasangirangendo, Higiro Damas we yagize ati “Abantu bahavukiye, baharerewe, baharuhiye…; bakwiye gukunda iwabo(Gasange) bakahavuga neza, bakahakundisha n’abatahazi. Ngiyo Gasange y’Abasangirangendo, ituje kdi itekanye”
Ni mu gihe Gitifu Yankurije yashimiye Abasangirangendo agira ati “Mu izina ry’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasange no mu izina ryange bwite, mfashe uyu mwanya ngira ngo mbashimire ku mwanya wanyu mwafashe mukigomwa ibindi mwakabaye mukora mukaza ngo twifatanye mu muganda, ariko tunahure, tumenyane; hanafatwe ingamba zo guteza imbere Umurenge wa Gasange bigizwemo uruhare namwe ku bufatanye n’ubuyobozi.”
Umurenge wa Gasange ni umwe mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, ukaba uherereye ku nkuka z’ikiyaga cya Muhazi; ukaba utuwe n’abaturage basaga ibihumbi makumyabiri mu Tugari tune tuwugize; ni mu gihe Akarere ka Gatsibo gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 550.
Amwe mu mafoto yaranze igikorwa cy’Umuganda rusange:





