Urukiko rwategetse umugabo wari umukwe wa Perezida guha uwahoze ari umugore we asaga miliyari 800

Umuyobozi w’Ikigo gikomeye cy’ubucuruzi cyo muri Koreya y’Epfo, SK Group, Chey Tae-won, yategetswe n’urukiko kwishyura uwahoze ari umugore we, Roh Soh-yeong, miliyari 944 z’Ama-Won akoreshwa muri Koreya y’Epfo, angana na miliyoni 644$ (arenga miliyari 883 Frw) nyuma yo gutandukana.

Aya mafaranga agomba kubanza kwemezwa burundu, ari munsi ya miliyari 1.300 z’Ama-Won uyu munyemari yari yarategetswe kwishyura Roh Soh-yeong mu 2024.

Ibi bibaye nyuma y’imyaka irenga icumi Chey Tae-won, atandukanye na Roh, umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo, Roh Tae-woo, nyuma yo kumenyekana ko uyu munyemari yabyaranye umwana n’undi mugore.

Abunganizi ba Chey bagize bati “Chey Tae-won aricuza cyane kuba uru rubanza rwo gutandukana rwateje impungenge ku bantu benshi kugeza ubu. Tuzatangaza ibisobanuro birambuye ku cyemezo cy’urukiko nyuma yo kugisuzuma neza.”

Iki cyemezo cy’urukiko cyafashwe nyuma yo gusuzuma uko umutungo uzagabanywa hagati ya Roh na Chey, bari bamaze imyaka 35 bashyingiranywe.

SK Group icunga SK Hynix, ikigo kinini gikora ‘chips’ kikazigemurira Nvidia ndetse giherutse kugera ku isoko ry’imari rya Amerika; kikaba ari kimwe mu bigo by’ubucuruzi byo muri Koreya y’Epfo bifitwe n’imiryango kandi bigira uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu.

Yatangiye nk’ikigo cy’imyenda mu 1953, ariko nyuma yihuta mu kwagura ibikorwa mu nzego zitandukanye, kugeza ubwo iba imwe mu masosiyete manini y’ubucuruzi muri Koreya y’Epfo.

Ubu ni iya kabiri mu bigo bicungwa n’imiryango bikomeye nyuma ya Samsung Group. Abaturage ba Koreya y’Epfo bakoresha serivisi z’itumanaho za SK Telecom ndetse bagakoresha ibikomoka kuri peteroli biboneka kuri sitasiyo za SK.

SK Group yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga nyuma y’uko ishami ryayo rya SK Hynix rigize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).

Muri Gicurasi, iki kigo gikora ‘chips’ cyarengeje ku gaciro ka miliyari 1000$ ku isoko ry’imari n’imigabane rya Koreya y’Epfo.

Mu kwezi gushize, Perezida Lee Jae Myung yashimye Chey ubwo hatangizwaga gahunda ikomeye y’ishoramari mu bwenge buhangano, we n’umuyobozi wa Samsung, JY Lee abita intwari za Koreya y’Epfo.

Iki kigo kandi cyakusanyije miliyari 26,5$ binyuze mu kugurisha imigabane i New York, bikaba byarabaye igikorwa kinini cyo gushyira ku isoko imigabane kurusha ibindi cyakozwe n’ikigo cyo hanze ya Amerika.

 Chey Tae-won uyobora SK Group yategetswe kwishyura uwahoze ari umugore we arenga miliyoni 600$.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *