Mu mwaka wa 2018, Leta y’u Rwanda yakoze igenzura ryagaragaje ko ibishanga byinshi bitunzwe bikanahingwa n’abantu batahaba, bagakoresha abaturage babituriye nk’abakozi. Abaturiye ibishanga mu Karere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba bijejwe ko bagiye kubihabwaho uburengazira, kugira ngo babibyaze umusaruro muri gahunda ya FOBASI.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo iherutse guhuza bamwe mu bayobozi b’Akarere ka Gatsibo mu nzego zitandukanye bafite aho bahurira n’ubuhinzi n’Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda ishyigikira ibikorwa by’Amajyambere y’Ibanze (CCOAIB), mu mushinga wayo Twiyubakire-Engage ifatanyamo na Trocaire.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, avuga ko ubuyobozi bw’aka Karere bwiyemeje guteza imbere gahunda yo kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze muri gahunda ya Leta y’ibyanya-bigega FOBASI (Food Baskets Sites).
Ibi byanya-bigega bikorwa hashyirwaho uburyo bwo kuvugurura imitangire y’imirima yo mu bishanga, aho nta muntu utuye kure cyane y’ibishanga uzongera guhabwa umurima.
Impamvu ni uko bene uwo wa kure ataba yizeweho kubahiriza amabwiriza yose agenga ubuhinzi, ibituma umusaruro utaba mwinshi uko byifuzwa.
FOBASI igamije guteza imbere ahantu hava umusaruro mwinshi, abahakorera ubuhinzi bagahabwa ubushobozi n’ubumenyi, bagahabwa inyongeramusaruro hakiri kare; ibi hamwe n’ibindi bigafasha guteza imbere ubuhinzi hagamijwe gukuba umusaruro inshuro nyinshi nk’uko biri mu ntego ya NST2, ikaba yaratangiye mu gihembwe cy’ihinga 2026A mu gihugu hose.
CCOAIB, yagaragaje ko hakenewe imbaraga nyinshi mu kongera umusaruro bishingiye ku cyerekezo 2050 aho Umunyarwanda azaba yinjiza 12.740 $; bisobanuye ko buri wese asabwa gukora cyane.
Ni mu gihe ariko hari imbogamizi zituma abaturage batamenya amakuru kuri gahunda ya FOBASI cyangwa ugasanga hari abageze mu zabukuru batabasha kubyaza umusaruro ubwo butaka, bikaba byaba intandaro yo kutagerwaho neza kw’iyo gahunda.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, yasobanuye ko abantu nk’abo akenshi basobanya na bagenzi babo mu bikorwa by’ubuhinzi nko kuvomera, guterera rimwe imiti y’indwara zaje mu bihingwa, n’ibindi badakorera igihe kubera kuba kure y’imirima, bikaba byanakwirakwiza indwara, bigatubya umusaruro.
Sekanyange ati “Hari abanditsweho amapariseri, ubu bakaba bafite imbaraga nke bari hejuru y’imyaka 70-80 kandi bibana bonyine, badafite n’ubushobozi bwo gushyiramo abakozi babahingira. Hari n’abandi baba banditsweho imirima, mu gihe nyamara hashize imyaka irenga 10 barimukiye ahandi nka za Kigali.”
Visi Meya Sekanyange yashimangiye ko usanga iyo mirima isa n’iyinjijwe mu bintu by’ubucuruzi bwo kuyikodesha, kandi yagahawe abayituriye bakiri bato bakeneye kwiteza imbere muri gahunda ya ‘graduation’, nabo bakazamuka.’
Ati “Ibishanga bihingwemo n’ababituriye. Ntabwo umuntu w’i Kigali akwiye kuza guhabwa ipariseri muri Nyamagabe ategereye. Bisubirwemo hongere hatangwe bundi bushya.’’

Mu Karere ka Gatsibo habarurwa ibishanga bitandukanye birimo icya Ngarama, icya Kanyonyomba n’icya Gituza; bikaba biri ku buso bungana na hegitari hafi 7000, bikaba byitezwe ko mu gihe cya vuba bizaherwaho mu guhabwa ababihingamo bashya.
Ni mu gihe kandi mu Karere ka Gatsibo habarurwa ibyanya (sites) 84 za FOBASI, ku buso bwa hegitari 1847 ziganjemo ibihingwa bisanzwe bihera nk’ibirayi, ibigori, ibishyimbo, ingano, imyumbati n’imboga mu bishanga.
