Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko ku kiyaga kizashyirwaho n’Urugomero rwa Nyabarongo II hateganyijwe gushyirwa imirasire y’izuba ireremba ku mazi izatanga megawati 200 z’amashanyarazi, mu rwego rwo kongera ingufu zisukuye no gufasha u Rwanda kwihaza mu mashanyarazi.
Ibi Minisitiri w’Intebe yabigarutseho ku wa Kane tariki 09 Nyakanga 2026, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko (Imitwe yombi), ibikorwa bya Guverinoma bigamije guteza imbere urwego rw’ingufu.
Urugomero rwa Nyabarongo II ni umushinga ufite agaciro ka miliyoni 214 z’Amadolari ya Amerika, uterwa inkunga na Guverinoma y’u Rwanda hamwe na Banki y’Ubushinwa ishinzwe gutera inkunga ubucuruzi n’ibyoherezwa mu mahanga (Export-Import Bank of China).
Uyu mushinga ukorerwa mu turere twa Nyarugenge, Rulindo, Gakenke, Muhanga, Kamonyi, Nyabihu, Ngororero na Musanze, ukaba ugeze ku rugero rwa 70% rw’imirimo iteganyijwe.
Dr. Nsengiyumva yavuze ko n’ubwo u Rwanda rukomeje kongera ubushobozi bwo kubyaza amashanyarazi imbere mu gihugu, rugifite ikibazo cy’uko hari igice cy’amashanyarazi rutumiza mu bihugu bituranye.
Yagize ati: “Turacyafite ikibazo cy’uko hari amashanyarazi dukura mu bihugu duturanye. Ni yo mpamvu turi gushyira mu bikorwa imishinga minini irimo uwa Nyabarongo II, uwo kubyaza amashanyarazi gaze ya metani yo mu Kiyaga cya Kivu n’indi.”
Yasobanuye ko Urugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga megawati 43,5 z’amashanyarazi akomoka ku mbaraga z’amazi, ariko kubera ko ari umushinga ugamije byinshi, ikiyaga kizakorwa kizashyirwaho n’imirasire y’izuba ireremba ku mazi izongera gutanga megawati 200.
Ati: “Ikiyaga kizagera mu gace ka Vunga mu Karere ka Gakenke kizashyirwaho imirasire y’izuba ireremba ku mazi, izatanga megawati 200 z’amashanyarazi.”
Yagaragaje ko ubushobozi bw’u Rwanda bwo kubyaza amashanyarazi bwazamutse buva kuri megawati 406 mu 2024 bugera kuri megawati 471 mu 2026.
Yavuze ko intego ari ukugera kuri megawati 615 bitarenze mu 2029, agaragaza ko umushinga w’imirasire y’izuba wa Nyabarongo II uzaba umwe mu izafasha kugera kuri iyo ntego.
Uretse Nyabarongo II izatanga megawati 43,5 biteganyijwe ko izuzura mu 2027, hari kandi umushinga wa Rusizi III uzatanga megawati 206, ndetse n’umushinga wo kubyaza amashanyarazi gaze ya metani yo mu Kiyaga cya Kivu uteganyijwe kuzatanga megawati 185 bitarenze mu 2030.
Mu kiganiro n’Inteko Ishinga Amategeko, Depite Gallican Niyongana, yagaragaje ko hakenewe izindi ngamba zatuma igihugu kibona amashanyarazi ahagije, cyane cyane ko hakiri utugari 15 tutaragerwamo n’amashanyarazi.
Yanagaragaje ko hari n’ahantu amashanyarazi ahari ariko adafite ingufu zihagije zo gukoresha ibikorwa by’ubucuruzi, inganda n’ingo.
Mu kumusubiza, Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma yemereye abaturage bashyira imirasire y’izuba ku ngo zabo kugurisha amashanyarazi asagutse ku muyoboro mugari w’igihugu.
Yongeyeho ko utugari 15 dusigaye tutaragerwamo n’amashanyarazi tuzaba twamaze kuyabona bitarenze mu 2029, hakurikijwe gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST2).
Depite Erneste Nsangabandi na we yasabye ko hafatwa ingamba zijyanye no kongera amashanyarazi, bitewe n’uko inganda zikomeje kwiyongera ndetse n’imodoka zikoresha amashanyarazi zigenda ziba nyinshi.
Muri gahunda yo kongera ubushobozi bw’ingufu, u Rwanda rurateganya gushaka ishoramari ry’abikorera ringana na miliyari imwe y’Amadolari ya Amerika, rizafasha gushyira mu bikorwa gahunda ya miliyari eshatu z’Amadolari igamije gukuba kabiri ubushobozi bwo kubyaza no kugeza amashanyarazi kuri buri muturage.
Iyi gahunda iteganya ko ubushobozi bw’u Rwanda bwo kubyaza amashanyarazi buzagera kuri megawati 1.066 bitarenze mu 2030.
Guverinoma yatangiye no gutegura umushinga w’ingufu za nucléaire
Minisitiri w’Intebe yavuze kandi ko Guverinoma yatangije umushinga wa Gasmeth, ugamije gutunganya gaze yo mu Kiyaga cya Kivu ikabyazwamo gaze ifunitse (Compressed Natural Gas-CNG), izifashishwa mu gutekesha, ubwikorezi ndetse n’inganda.
Yavuze ko uyu mushinga uzafasha kongera ingufu ziboneka mu gihugu no kugabanya ikoreshwa ry’inkwi, bityo ugire uruhare mu kubungabunga ibidukikije, anatangaza kandi ko Guverinoma yatangiye imyiteguro yo kubyaza amashanyarazi ingufu za nucléaire, aharimo gutegurwa ibisabwa byose kugira ngo uwo mushinga utangire gushyirwa mu bikorwa.
