Umunyarwanda Seninga Innocent wari Umutoza Mukuru wa AS Port yo muri Djibouti, yatandukanye na yo kuko agiye gukora amahugurwa y’ubutoza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; asaba abazasigarana iyi kipe kusa ikivi yatangiye.
Muri Kanama 2025, ni bwo Seninga yagizwe Umutoza Mukuru wa AS Port yo mu Cyiciro cya Mbere muri Djibouti, icyo gihe akaba yaragombaga kuyifasha mu marushanwa mpuzamahanga.
Aganira na Umusarenews, Umutoza Seninga ati“AS Port nayijemo muri season (umwaka w’imikino) 2024/2025, nyisanga isoje ku mwanya wa 5. Inyitabaza byari ukuyifasha mu mikino ya CAF Confederation Cup bashingiye kuri performance (umusaruro) nziza nasize muri Gendarmerie FC ndetse na Etincelle FC nahise nerecyezamo kuko nkihagera yari mu makipe amanuka, mpita ntsinda matches (imikino) 5 zikurikirana; record (imyitwarire) nziza nasize, bituma banzana”
Gukomeza muri CAF Confederation Cup ntibyakunze, ahubwo Seninga yafashije AS Port mu marushanwa y’imbere mu gihugu arimo shampiyona n’igikombe cy’Igihugu cya Djibouti Cup.
Ati “Muri Confederations Cup ntibyakunze, dukomeza mu marushanwa y’imbere mu gihugu, aho kugeza ubu igikombe cya shampiyona nagombaga gutwara mu mikino 6 isigaye, kuko maze imikino 12 yose nyoboye ku mwanya wa mbere, ndetse dufite n’itike yo kuzakina imikino ya 1/2 cya Djibouti Cup.”
Umutoza Seninga yongeyeho ati “Kubera impamvu y’amasomo no kureba igikombe cy’Isi nagereranya nko kwiga isomo riruruta ayandi ku batoza, nahisemo kubasezera kandi mbifuriza kusa ikivi natangiye.”
Mu byukuri Seninga yerekeje mu biki?
Binyuze mu bufatanye bw’ikigo kireberera inyungu abakinnyi n’abatoza cyo muri Amerika cya ‘ProConnect Soccer’ n’Igikombe cy’Isi, kizafasha abarimo Seninga kuzakurikirana iri rushanwa rizahuza amakipe y’ibihugu akomeye ku Isi kuva tariki ya 11 Kamena kugeza 19 Nyakanga 2026.
Seninga ati “Amasomo azamara igihe kingana n’igihe igikombe cy’Isi kizamara, kubera ko hazajya habaho igice cyo kwiga on Player Development (ku iterambere ry’umukinnyi) n’ikindi gice cyo kureba ama matches (imikino) y’igikombe cy’Isi nabyo nk’isomo riri practical (gushyira mu bikorwa ibyo wize).”
Uyu mutoza uzwi ku izina rya ‘Portugal style’, avuga ko nasoza aya masomo azagaruka mu Rwanda.
Ati “Gahunda ni ukugaruka mu Rwanda ngashaka akazi, ngashyira mu bikorwa ubumenyi bushya nzaba nkuye mu kwiga no kureba igikombe cy’Isi.”
Seninga asize AS Port ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ya Djibouti, aho ifite amanota 24 ikarusha Garde-Côtes ya kabiri inota rimwe mu gihe habura imikino itandatu ngo shampiyona irangire, ndetse yanayihesheje itike yo kuzakina imikino ya 1/2 cya Djibouti Cup.
Usibye AS Port na Gendarmerie FC zo muri Djibouti, Seninga yanatoje amakipe yo mu Rwanda nka Etincelles FC, Police FC, Bugesera FC, Musanze FC, Sunrise FC na Isonga yazamukiyemo.
Ni mu gihe kandi yabaye Umutoza Wungirije mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu bihe bitandukanye, ndetse anifashishwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu guhugura abandi batoza, kuko yemerewe guhugura abatoza n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF Instructor).
