Uwitwa Ngabonziza Aime Olivier yabaye umwe mu bacura imigambi mibisha yo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, nyuma yo kujya mu matwi Birasa Emmanuel wari wagiye mu Bufaransa gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Dr. Rwamucyo Eugène ku byaha acyekwaho byo kuyigiramo uruhare.
Mu kwezi k’Ukwakira 2024, nibwo Birasa Emmanuel yahagurutse i Kigali ajya mu Bufaransa ajyanywe no gushinja Dr. Rwamucyo Eugène ku byaha acyekwaho byo kugira uruhare muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Birasa Emmanuel agezeyo, yasanzeyo bene wabo bamujya mu matwi, banamushuka kugoreka ukuri, ahitamo kuvuga ibinyoma, afata umwanzuro wo gushinjura Dr. Rwamucyo Eugène; aho umwe mu bari ku isonga ryo gucura uwo mugambi w’ubugambanyi ari Ngabonziza Aime Olivier.
Uyu Ngabonziza Aime Olivier amaze imyaka myinshi mu bihugu by’i Burayi, aho asebya Leta y’u Rwanda mu mvugo zisebya ubuyobozi bw’Igihugu, akoresheje imbuga nkoranyambaga nka X yahoze yitwa Twitter,
Birasa yari yagiye mu Bufaransa yoherejwe n’u Rwanda aho yari agiye gutanga ubuhamya imbere y’inkiko z’iki gihugu mu rubanza rwa Dr. Eugène Rwamucyo, ariko ashutswe na Ngabonziza na cyane ko ari umugabo wa Nyirasenge, Birasa asebya u Rwanda ahindura imvugo, ahimba ibinyoma atangira gushinjura interahamwe mwene wabo Dr. Eugène Rwamucyo.
Uyu mugambi wo kugambanira u Rwanda wacuzwe n’umuryango wa Dr Eugène Rwamucyo ufatanyije na Ngabonziza Aime Olivier, kuko ariwe wari utuye mu Bufaransa kandi umuryango wa Rwamucyo wahisemo gukoresha Ngabonziza Aime Olivier ngo azabafashe gushuka Birasa Emmanuel; bityo Ngabonziza Aime Olivier agambanira igihugu cye cy’u Rwanda yitwaje amasano bafitanye.
Ngabonziza Aime Olivier yamaze kwiyegurira kurwanya u Rwanda dore ko ari n’umwe mubabarizwa muri cya kiguri kigizwe n’interahamwe n’ibigarasha byihebeye kurwanya u Rwanda byibumbiye mu cyitwa ishyaka rya FDU-INKINGI; iri rikaba ritemewe na Leta y’u Rwanda.
Ngabonziza kandi akwirakwiza ibihuha byo gusebya u Rwanda mu mahanga ndetse akaba akora ibikorwa byo kugumura abanyarwanda abangisha ubutegetsi buriho akoresheje imbuga nkoranyambaga.
Izi nyangabirama turazibutsa ko ntawagambaniye u Rwanda ngo abone amahoro, ndetse ko ijisho ry’u Rwanda ribona hose kandi ko naho bihishe mu myobo yo mu Burayi naho igihe icyo ari cyo cyose byoroshye kubasangayo.
Abagenda bakwirakwiza urwango, banagambanira u Rwanda mu bihugu by’amahanga, bakwiye gushyirwa hanze bakamenyekana, kugira ngo icengezarwango ryabo ritanduza abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda by’umwihariko urubyiruko.

