Rubavu: Inkongi y’Umuriro Yibasiye Icumbi ry’Abanyeshuri ba Collège Inyemeramihigo, Ibikoresho Bifite Agaciro ka Miliyoni 47 Frw Birashya

Yanditswe na: J. Christian IHIRWE

Rubavu – Mu ijoro ryo ku wa 5 Gicurasi 2025, inkongi y’umuriro yafashe icumbi ry’abahungu mu ishuri ryisumbuye rya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo, riherereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu. Iyi nkongi yibasiye ibyumba 14 byararagamo abanyeshuri bagera kuri 66, ibikoresho byose birimo birashya, birakongoka. Nta muntu wakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima, kuko abanyeshuri bose bari mu masomo ubwo inkongi yabaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangaje ko isuzuma ry’ibanze ryagaragaje ko inkongi yatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi, aho umuriro wagiye ugacibwa, nyuma ukagaruka mu buryo budasanzwe, bigateza ‘court circuit’ .

“Twasanze nta muntu wabigizemo uruhare. Umuriro ugomba kuba waje mu buryo budasanzwe, ugatera iyo nkongi y’umuriro,” yagize ati.

Ibikoresho byangiritse birimo matela, ibitanda, ibikapu, imyambaro, n’ibindi bikoresho by’abanyeshuri, byose bifite agaciro ka miliyoni 47 z’amafaranga y’u Rwanda.

“Ibintu byarimo byose byangiritse. Za matela zose zahiye, ibikapu byabo, imyambaro, twagerageje gukora ikigereranyo, tubona ko ibyangiritse bigera mu gaciro ka miliyoni 47 Frw,” Meya Mulindwa yongeyeho.

Mu gitondo cyo ku wa 6 Gicurasi, abayobozi mu nzego zitandukanye bateraniye hamwe kugira ngo barebe iby’ibanze abanyeshuri bakeneye, birimo ibikoresho byabafasha gukomeza amasomo. Meya Mulindwa yatanze icyizere ko igisubizo cyihuse kizaboneka kugira ngo abanyeshuri bige nta nkomyi.

Iyi si inkongi ya mbere ibaye mu bigo by’amashuri mu Karere ka Rubavu. Mu mezi ashize, ishuri rya Gisenyi Adventist Secondary School na ryo ryahuye n’inkongi y’umuriro, aho ibyumba 11 by’abahungu byangiritse .

Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe habaye inkongi, kugira ngo ubutabazi butangwe hakiri kare, bityo hagabanywe ibyangirika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *