PAC yananiwe kumva iby’imodoka yoza imihanda yaguzwe n’Umujyi wa Kigali

Kuri uyu wa Kane tariki 02 Nyakanga 2026, Abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) bagaragaje ko bitumvikana ukuntu haguzwe imodoka yo gukora isuku mu Mujyi wa Kigali ariko harimo ibintu byinshi itujuje, bakanemera kuyakira babizi.

Ni ikibazo cyagarutsweho ubwo Umujyi wa Kigali wisobanuraga imbere ya PAC ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yagaragaje ko imodoka ikora isuku yakiriwe byemejwe ko yujuje ibintu bitanu gusa muri 24 byasabwaga, mu gihe ibindi bitakoreshwa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali (City Manager), Stella Kabahire, yavuze ko ubwo bagenaga ibisabwa harimo ibyo babonaga bigoye ndetse igihe yabonekeye basanze ibyo bayishakaho ibikora, barayakira.

Ati “Umujyi wa Kigali waguze imodoka idufasha gukora isuku cyane cyane idufasha mu koza imihanda…igihe twagenaga ibisabwa ku modoka dukeneye hari harimo ibigoye cyane cyane kubera kugorana ko iyi modoka igenda ikubura kandi yoza imihanda. Igihe yazaga twasanze harimo bimwe idafite dukurikije ibyo twari twasabye.”

Yongeyeho ati “Kuko twabonaga iyi modoka tutarayisubizayo, twumvikanye na rwiyemezamirimo amafaranga twishyuye, ay’ibyo imodoka itujuje ntabwo arimo, twarayakase.”

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko iyi modoka yari yaragenze ibilometero byinshi, nyamara hari hatanzwe isoko ry’imodoka nshya.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yahise agaragaza impungenge ko Umujyi wa Kigali wakiriye imodoka yujuje ibintu bike ugereranyije n’ibyasabwaga.

Ati “Rwiyemezamirimo ni we wabageneye icyo yari abonye. Ntabwo mwebwe yabazaniye icyo mwashakaga.”

Kabahire yavuze ko ibintu imodoka itari yujuje ari bine gusa ari na byo amafaranga yabyo yakaswe, anavuga ko hari n’ibyasabye ko babyerekwa n’uwayikoze kuko byabaga bihishe.

Umuyobozi mu Biro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Munyanturire Jean Claude, yagaragaje ko mu igenzura bakoze basanze mu bintu 24 imodoka yasabwaga, bitanu ari byo byemewe, mu gihe 19 bisigaye bitagira icyo bifasha mu byari bikenewe.

Ati “Ibi rero bashyizeho ‘not applicable’ ni ho cyane cyane twagize ikibazo kubera ko ni amasezerano yari asobanutse. Noneho kuba imodoka yaraje aho kugira ngo bavuge bati twagize iki kibazo, bagashyiraho not applicable ariko imodoka ikakirwa.”

Yavuze ko iyi modoka yagombaga kuba ifite ibilo 12.970 ariko basanga ifite 11.170, bituma bakata miliyoni 1,4 Frw ku kiguzi cyayo; aho Rwiyemezamirimo wayitanze yishyuwe miliyoni 149 Frw, hakurwamo ayakaswe kubera ibyo itujuje.

Kabahire yavuze ko uwakoze imodoka yohereje umukozi uyizi, wagombaga kwigisha abakozi b’Umujyi wa Kigali bituma hari ibilometero byinshi byakoreshejwe, kongeraho iby’urugendo ruva i Dar es Salaam (1500) kugera i Kigali, bituma bigaragara ko yagenze ibilometero byinshi (birenga 2000) mbere yo kugera mu Rwanda.

Ni mu gihe Umujyi wa Kigali wemeza ko iyi modoka ubu ikora neza ibyo wayiguriye.

Perezida wa PAC, Valens Muhakwa, mu buryo bugaragaza kutanyurwa yabajije Umujyi wa Kigali niba baba bumva bibanyuze mu mitangire y’amasoko iyo batumizaho ibintu, rwiyemezamirimo akabazanira ibyo yishakiye kandi bakarenga bakabyagira, ariko Umujyi wa Kigali wemera ko koko mu mitangire y’amasoko hari ubwo hazamo amakosa, wizeza PAC kubikosora.

Iyi modoka hari byinshi mu byari biyitezweho basanze itujuje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *