Ku wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2026, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yitabiriye Umuganda rusange udasanzwe wateguwe ku bufatanye bw’Umuryango w’Abanyarwanda bize mu Bushinwa (Rwanda China Alumni Organization-RCAO) n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali; anagabira umuturage inka.
Ni umuganda wabereye mu Mudugudu wa Kanyetabi, Akagari ka Rusheshe mu Murenge wa Masaka, witabirwa n’abantu b’ibyiciro bitandukanye barimo Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, Abanyamuryango ba RCAO, abayobozi b’inzego z’ibanze, abaturage ndetse n’Abashinwa bakorera mu Mujyi wa Kigali; aho bibanze ku gusana ibisenge by’amazu yatujwemo imiryango itandukanye irimo n’iy’abanyarwanda bavanywe muri Tanzania.
Umwe mu basaniwe igisenge ni Mukashyaka Annonciata, umubyeyi w’abana batanu wavuye muri Tanzaniya wavuze ko bari babangamiwe kuko izi nzu zari zisakajwe amategura, zari zaratangiye kubavira, ariko kuba zisanwe imvura itaratangira kubagwira, ari igisubizo kuri bo.
Ati “Ni ibyishimo kuko amategura yari amaze iminsi ava, iyi mvura izajya kugwa baradushyiriyeho amabati. Ndashimira Perezida Kagame wampaye inzu, akaba yongeye kuntekerezaho. Ndishimye umutima wanjye uracyeye cyane, kuko nta bushobozi nari kuzabona bwo kwikuriraho aya mategura.”
Mukashyaka yavuze ko nyuma yo kumusanira yizeye ko Imana izamushoboza akazajya abasha kwisanira ahangiritse, kugira ngo abashe gukomeza kubungabunga icumbi yahawe.

Mu ijambo rye, Ambasaderi Gao Wenqi yavuze ko Umuganda na gahunda nka Girinka ari gahunda zishingiye ku bisubizo byaturutse imbere mu Rwanda, bikomoka ku muco gakondo w’Abanyarwanda kandi bigashyirwa mu bikorwa hashingiwe ku miterere n’ibyihutirwa by’igihugu.
Yagaragaje ko izi gahunda zombi zigaragaza neza ko ubufatanye, ubwitange no gufashanya ari ingenzi mu guteza imbere imibereho myiza no kugera ku iterambere risangiwe.
Ambasaderi Gao yavuze kandi ko, mu gihe hizihizwa imyaka 55 ishize u Rwanda n’u Bushinwa bifitanye umubano wa dipolomasi, ndetse n’Umwaka w’u Bushinwa na Afurika wahariwe kungurana ibitekerezo no guteza imbere imikoranire hagati y’abaturage, ari ingenzi ko abaturage b’ibihugu byombi barushaho gukorera hamwe no gushaka inzira zo guteza imbere iterambere rusange.
Yavuze kandi ko u Bushinwa butanga amahirwe yo kwiga (bourse) mu Bushinwa ku banyarwanda barenga 100 buri mwaka, ko batanze ibitaro bya Masaka bamaze gushikiriza Minisiteri y’ubuzima, bagatera inkunga gahunda yo kuhira imyaka (irrigation system) ndetse n’indi mishinga mito ifasha abaturage, anizeza ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi buzakomeza mu bwizerane; anashimangira ko ibikorwa nk’ibi by’Umuganda bitanga umwanya mwiza wo gukomeza ubucuti hagati y’Abanyarwanda n’Abashinwa, gusangira ubunararibonye no gushyira hamwe imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

Iki gikorwa cy’Umuganda cyabaye umwanya wo kugaragaza ko ubufatanye hagati y’inzego z’u Rwanda n’abafatanyabikorwa b’Abashinwa bushobora kugira uruhare mu bikorwa bifatika bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage no guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi Gao yagabiye umuturage w’i Masaka inka
Uretse gukora umuganda, nyuma yawo Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yagabiye inka umuturage witwa Iradukunda Rebecca utuye mu Mudugudu wa Butare, mu Kagare ka Rusheshe i Masaka, wavuze ko inka ayahawe yari ayikeneye.
Ati “Ndishimye cyane kubona mbonye inka, mu byukuri nari nyikeneye. Ndashimira ubuyobozi kuba bwaradutekerejeho, kandi ndabizeza ko iyi nka tuzayifata neza, kandi izatugirira akamaro inahindure imibereho yacu.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yashimye ubufatanya, anizeza abatuye muri uyu Mudugudu wa Kanyetabi ko batazongera kuvirwa.
Ati “Turashimira Ambasaderi kuba yaje kwifatanya natwe muri iyi gahunda n’ubufatanye dusanganywe n’abanyarwanda bize mu Bushinwa. Tuzasanira abaturage bose ayo mazu yose, ntabwo bazongera kuvirwa, niyo gahunda twihaye.”
DEA Mutsinzi kandi yasabye abaturage kurinda imibiri yabo, birinda inzoga zitemewe, iz’inkorano n’ibyuma bitujuje ubuziranenge, asaba ababa bakizifite n’abazi aho zaba zikiri gutanga amakuru kugira ngo zikusanywe, zangizwe bityo zitazagira ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Umudugudu wa Kanyetabi uherereye mu Kagari ka Rusheshe mu Murenge wa Masaka, utuwemo n’imiryango igera ku 119 igizwe n’abantu 536 bikaba biteganijwe ko yose izasanirwa ibisenge ubusanzwe byari bikozwe n’amategura bitarenze uyu mwaka; ibi biikazakorwa ku bufatanye bw’Akarere ka Kicukiro n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo na RCAO yafashije mu kugura ibikoresho byari bikenewe, birimo amabati, umucanga, sima n’ibindi.

Amwe mu mafoto yaranze uyu muganda udasanzwe:








