U Rwanda rugiye gucuruza ibikomoka kuri peteroli mu bihugu byo mu Karere

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yavuze ko amasezerano y’ubufatanye u Rwanda ruherutse kugirana na Kenya hamwe na Tanzania, azarufasha gucuruza ibikomoka kuri peteroli mu bihugu byo mu Karere.

Ibi Minisitiri Kajangwe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA), aho yagarutse kuri aya masezerano y’ubufatanye u Rwanda rwasinye na Sosiyete zo muri Kenya na Tanzania yemerera Leta y’u Rwanda kwitumiriza ibikomoka kuri peteroli hirya no hino ku Isi bikanyura ku cyambu cya Mombasa n’icya Tanga.

Ayo masezerano yasinywe tariki 29 Kamena 2026, aho u Rwanda rwagiranye na Kenya amasezerano y’ubufatanye ajyanye no gutumiza ibikomoka kuri peteroli binyuze ku cyambu cya Mombasa; akaba agamije gufasha u Rwanda kubona ububiko, ubwikorezi n’imiyoboro ya peteroli muri Kenya.

Minisitiri Kajangwe (iburyo) yahagarariye u Rwanda ubwo hasinywaga amasezerano na Kenya.

Biteganijwe ko azashyiraho uburyo bwa Leta ku yindi mu gutumiza peteroli, bikaba byitezwe ko bizafasha u Rwanda kongera umutekano w’ibikomoka kuri peteroli, kugabanya inzitizi mu bwikorezi no gutuma itumizwa ryabyo riba riteganyijwe neza.

Ni amasezerano yakurikiwe n’ayo u Rwanda rwasinye na Tanzania yo gutumiza lisansi na mazutu binyuze ku cyambu cya Tanga; aho yasinywe hagati ya RNEC na Gulf Bulk Petroleum Tanzania Limited (GBP).

Aya masezerano yose yaje mu gihe mu Rwanda n’ahandi ku Isi hakomeje kugaragara izamuka rikomeye ry’ibiciro bya lisansi na mazutu.

Minisitiri Kajangwe yavuze ko binyuze muri aya masezerano bizafasha u Rwanda gucuruza ibikomoka kuri peteroli mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Ati “Turizera ko bishobora kuzakomeza ubucuruzi bwo mu Karere, u Rwanda aho ruherereye rukabasha gucuruza mu bindi bihugu duturanye ibikomoka kuri peteroli. Icyifuzo ni uko dufite ibikomoka kuri peteroli bihagije bishobora guhaza isoko Nyarwanda bigahaza n’isoko ryo mu Karere.”

Minisitiri Kajangwe yabwiye RBA ko binyuze muri aya masezerano bizafasha u Rwanda gucuruza ibikomoka kuri peteroli mu bihugu bituranyi.

Ubusanzwe u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja, rutumiza ibikomoka kuri peteroli byose binyuze ku butaka, ahanini rukoresheje ibyambu bibiri, icya Dar es Salaam muri Tanzania na Mombasa muri Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *