Gen. (Rtd) Fred Ibingira yagaragaje ibintu bintu Perezida Paul Kagame yatoje abasirikare nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, anavuga ko byabafashije kuba abo bari bo uyu munsi.
Ibi Gen. (Rtd) Ibingira yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye Inama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, byateguwe n’Umuryango Unity Club-Intwararumuri ku wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2026, byitabirwa na Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Muri iki kiganiro, Gen. (Rtd) Ibingira yavuze ko urugamba rukirangira yabaye umwe mu bayobozi b’ingabo bihutiye guhita barongora, anabona intwererano nyinshi.
Ati “Muri gahunda byari biteganyijwe ko tugomba gukata cake, ndetse tukanaturitsa shampanye. Nari natwerewe amakarito mirongo ine ya Shampanye yatanzwe n’abantwerereye baturutse i Burundi. Abo kandi bari banzaniye amakaziye ya Amstel arenga magana atatu.”
Icyo gihe, Perezida Kagame ngo yarabimenye, maze ngo arabaza ati “Ariko numvise ko muri mwe ngo hari abatangiye kurongora. Ibyo ni byo, nimurongore mubyare. Icyakora rero, yabajije ikibazo ati: Hanyuma se, ngo mukata na za cake, mugaturitsa na shampanye? Ibyo se ko bikora abishimye, ubu murashaka kuvuga ko mwishimye?”
Icyo gihe rero, Ibingira nawe avuga uko ibyo gukata cake no gufungura za shampanye mu by’ukuri ntabyo yari azi.
Ubwo rero, biriya bintu byose Perezida Kagame yasabye Sam Kaka wari umugaba mukuru w’Ingabo ko babijyana bikajya byakira abashyitsi. Ibingira ati “uyu muco warakwiriye, n’ubu mbona abaherwe bakoresha ubukwe bakinywera za fanta.”
Ikindi Perezida Kagame yakoze mu gisirikare, Ibingira agira ati “Yadukuye mu nzu z’imbohozanyo, mu nzu z’abandi tubasha kwishakamo ibisubizo.”
Ikindi rero ngo abayobozi b’ingabo yabigishije guca bugufi no kudasesagura ngo bakeneye iby’umurengera.
Ibingira ati “Ndibuka ndi komanda wa Burigade, icyo gihe twabaga dufite imodoka nka makumyabiri, zimwe ziriho imbunda, izigenda zidukikije, izitwara ibyo tunywa, ariko ijoro rimwe, adusigira eshatu.”
Avuga ko, kimwe mu bisubizo byiza byaturutse muri icyo cyemezo ari uko byabarinze impanuka.
Ikiyongereye kuri ibi ariko, Gen. Ibingira agisobanura agira ati “Muribuka vuba aha ubwo Perezida wa Repubulika yashyiragaho gahunda yo gusaranganya ubutaka. Twari dufite ikibazo gikomeye, kandi jye ndi umwe mu bari bafite ubutaka bunini, ariko ku butaka nari mfite, hatujweho abandi banyarwanda 24, kandi umuryango wanjye nawo ubaho. Ibyo rero, nta kindi cyabikora, uretse ubuyobozi buzima.”
Gen. (Rtd) Fred Ibingira ni umwe mu basirikare bakuru b’amateka mu ngabo z’u Rwanda (RDF), akaba azwi cyane nk’umwe mu barwanyi b’imena b’Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zarwanye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’uko urugamba rwo kubohora igihugu rurangiye mu Nyakanga 1994, Gen Ibingira yakomeje guhabwa inshingano zikomeye mu Ngabo z’u Rwanda zirimo kuba Umuyobozi wa Brigade ya 301 (1994) n’iya 402 (1998), Umuyobozi wa Diviziyo, aho kuva mu 2003 kugeza mu 2010, yabaye Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere (1st Division Commander), anaba Umugaba w’Inkeragutabara.
Muri Mutarama 2018, Perezida Paul Kagame yazamuye Fred Ibingira mu ntera ava kuri Lieutenant General amugira General wuzuye; ni mu gihe kandi yamushyize mu kiruhuko cy’izabukuru (retirement) tariki 30 Kanama 2023.
