APR VC Yagarutse i Kigali Ifite Umwanya wa 4 muri Afurika

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, ikipe ya APR Volleyball Club yasesekaye i Kigali nyuma yo kurangiza ku mwanya wa kane mu irushanwa nyafurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAVB Club Championship 2025), ryaberaga muri Libya.

APR VC yageze muri ½ nyuma y’urugendo rudasanzwe rwatumye yinjira mu mateka nk’imwe mu makipe y’u Rwanda yabashije kugera kure muri iri rushanwa. Nubwo yasezerewe mu mikino ya ½, ndetse ikaza gutsindwa n’ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri ku mukino w’umwanya wa gatatu, igasozanya umwanya wa kane, ariko ni amateka akomeye ku ikipe ndetse no ku gihugu.

Ibi byiyongera ku byakozwe n’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda (UR) mu 2011 ubwo yageraga muri ½, ndetse na Gisagara VC yabonye umudari w’umuringa mu 2022. APR VC yabaye ikipe ya gatatu y’u Rwanda ikoze ibyo bikomeye mu mateka ya Volleyball yo ku mugabane.

Nubwo igikombe cyari intego, uko iyi kipe yitwaye byahaye icyizere abakunzi bayo n’abanyarwanda muri rusange, ko hakiri byinshi byiza biri imbere. Ibi kandi bizabafasha mu gukura no gukomeza kwitwara neza mu marushanwa ari imbere.

APR VC igiye guhita yisubiriraho yitegura umukino wa kamarampaka uzayihuza na Police VC, ikipe yayitsinze amaseti 3-0 mu mukino ubanza. Uyu ni umukino wa kabiri wo guhatanira itike y’imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Igihugu.

J. christian IHIRWE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *