Menya ibyo umugore ubyaye vuba agomba kwitwararika

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko hari ibyo umugore agomba kwitwararika mu byumweru bitandatu (6) bya mbere nyuma yo kubyara, mu rwego rwo kwirinda no kurinda umwana ingaruka zishobora gutungurana.

OMS ishimangira ko ibyumweru bitandatu bya mbere nyuma yo kubyara ari igihe gikomeye cyane ku buzima bw’umugore; kuko ari igihe umubiri uba uri mu rugendo rutoroshye rwo gusubira uko wahoze, bityo kwitwararika bikaba ari byo nkingi ya mwamba mu gukumira indwara n’ibibazo bishobora gutungurana.

OMS ivuga ko umugore aba agomba:

1. Kuruhuka no kugarura imbaraga

Nyuma yo kubyara, nyababyeyi iba ikeneye igihe cyo kwiyegeranya kugira ngo isubire mu mwanya wayo; bityo abagore babyaye baba bagomba kuruhuka bihagije, kudakora imirimo ivunanye isaba imbaraga nyinshi no kugabanya ingendo, kuko bifasha mu kwirinda kuva amaraso menshi nyuma yo kubyara.

2. Isuku: Intwaro yo guhangana na “Infection”

Isuku nke nyuma yo kubyara ni imwe mu nkomoko z’indwara z’ibyorezo mu myanya ndangagitsina; bityo abagore basabwa kugira isuku y’imyanya y’ibanga boza neza imyanya y’ibanga n’amazi meza, ariko ukirinda kwinjiza isabune cyangwa indi myanda mu gitsina, guhindura impapuro z’isuku (pads) kenshi, kugira ngo amaraso asohoka ataba indiri y’udukoko dutera indwara.

3. Indyo yuzuye n’amazi: Isoko y’amashereka n’amaraso

Kugira ngo umubiri ukire vuba kandi umwana abone amashereka meza, umugore ubyaye vuba asabwa kurya indyo yuzuye irimo intungamubiri zose (protein, vitamin, n’imyunyungu) no kunywa amazi ahagije kuko afasha mu gutuma amaraso atembera neza no mu ikorwa ry’amashereka.

4. Akamaro ko konsa ku mwana na nyina

Ubushakashatsi bwa OMS bugaragaza ko konsa bitari ingenzi ku mwana gusa, ahubwo bifitiye na nyina akamaro gakomeye, kuko bifasha nyababyeyi kwiyegeranya vuba, bikagabanya kuva amaraso, bikanarinda agahinda gakabije gakunze gufata abagore babyaye (postpartum depression).

OMS ivuga kandi ko umugore akwiye kwihutira kujya kwa muganga adatinze mu gihe abonye bimenyetso birimo kugira umuriro udasanzwe, kuva amaraso menshi cyangwa amaraso anuka nabi mu gitsina, kuribwa mu nda bikabije cyangwa kubabara mu gatuza no kubyimba amaguru cyane.

Ubuzima bw’umugore ubyaye vuba ni ishingiro ry’ubuzima bw’umwana n’umuryango muri rusange; aho gukurikiza amabwiriza y’isuku, imirire n’ikiruhuko ari yo ntwaro yonyine ituma umubiri we usubira mu miterere yawo neza utagize icyo uhungabanaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *