Gatsibo: Hamaze gusanwa ibiraro 10 mu mwaka w’ingengo y’imari 2024/2025

Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2024/2025, mu Karere ka Gatsibo hamaze gusanwa ibiraro 10 byari byarangiritse bigatuma abaturage batagira ubuhahirane no gushobora kujya gukora ibikorwa bitandukanye bibateza imbere; aho byatwaye agera kuri Miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi biraro byasanwe biri hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo, kimwe mu biraro byasanwe byari biteje inkeke kikaba ari icyubatswe mu Murenge wa Rugarama gihuza utugari twa Kanyangese na Gihuta two mu Murenge wa Rugarama, ndetse n’Akagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro.

Iki kiraro kiri hagati mu mazi y’igishanga cya Koperative ihinga umuceri ya Ntende aho aya mazi akoreshwa mu kuhira umuceri.

Amazi yabaye menshi bituma yuzura mu muhanda wari uhari ntiwaba nyabagendwa nk’uko byari bisanzwe, hashyirwaho ikiraro gito nacyo kiza kurengerwa n’amazi bikabangamira abaturage.

Bamwe mu baturage basaniwe iki kiraro bavuga ko babangamirwaga no kwambuka, bityo ko kuba cyasanwe bigiye kubafasha kongera gusubukura imigenderanire no kujya guhaha biboroheye mu baturanyi babo.

Umwe ati “Byatugoraga kwambuka tujya gusura abavandimwe n’inshuti, ndetse no kujya guhaha ibyo tudafite hakurya y’igishanga. Ubu byakemutse, tugiye kujya twambuka ntacyo twikanga.”

Aba baturage kandi bashimira ubuyobozi bw’Akarere bwumvise ibyifuzo byabo iki kiraro kigasanwa, baniyemeza ko bazagifata neza, bityo ntikizangirikena cyane ko ari bo gifitiye akamaro kurenza undi uwari we wese.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard avuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2024/2025, binyuze mu byifuzo by’abaturage hamaze gusanwa ibiraro 10 byatwaye asaga miriyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

Visi Meya Sekanyange kandi yaboneyeho gusaba abaturage gufata neza ibikorwaremezo bahawe, kugira ngo bizabafashe kugira ubuhahiranire hagati yabo no gukora ibikorwa bibateza imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *