Abafana n’abakunzi ba Rayon Sports bongeye kumwenyura nyuma y’imikino itanu

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 05 Gashyantare 2026, Ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026; abafana n’abakunzi bayo bongera kumwenyura nyuma y’imikino itanu yari imaze idatsinda.

Ni umukino wakinwe saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium, ukaba wari utegerejwe cyane n’abakunzi ba ruhago by’umwihariko aba Rayon Sports yari imaze imikino 5 itazi uko gutsinda bimera.

Ku munota wa 36 w’umukino nibwo Rayon Sports yafunguye amazamu kuri kufura yatewe na Emery Bayisenge ikubita igiti cy’izamu umupira usanga Mugisha Didier uherutse gusinyira iyi kipe yambara ubururu n’umweru avuye muri Police FC, awushyira mu nshundura.

Mugisha Didier nyuma yo gutsinda igitego.

Mu gice cya kabiri AS Kigali yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Nshimiyimana Tharcisse hajyamo Tuyisenge Arsene, mu gihe ku munota wa 55, Rayon Sports nayo yakoze impinduka mu kibuga havamo Sindi Paul Jesus hajyamo Aziz Bassane wari umaze hafi amezi abiri adakina.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze 1-0 nyuma y’uko yari imaze imikino itanu yo mu marushanwa yose idatsinda; ihita ifata umwanya wa 6 by’agateganyo n’amanota 29.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *