Abantu 104 barimo n’Umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA bamaze gutabwa muri yombi

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 18 barimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge, Imiti n’Ibiribwa, Rwanda FDA, Prof Emile Bienvenu, bakaba bose hamwe bamaze kuba 104 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutunganya ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge.

Prof Emile Bienvenu ari mu bantu 18 RIB yerekanye; bose bakaba ari abakozi ba Leta barimo 10 bakorera Rwanda FDA, ab’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge.

Abantu 10 ba Rwanda FDA harimo Dr Nyirimigabo Eric ukuriye ishami ry’ibiribwa, Dr Nyamwasa uyobora ishami rishinzwe ubugenzuzi, Christian Namahoro, inzobere mu gutanga impushya ku bigo bikora ibiribwa, Muhimpundu Alice, inzobere mu bugenzuzi bw’ububiko n’ahacururizwa ibiribwa, Kangabe Benitha, inzobere mu ikoranabuhanga ry’ibiribwa n’ubugenzuzi, Uwamahoro Elizabeth, inzobere mu mutekano w’ibiribwa no gukurikirana imikoreshereze y’umutekano wabyo.

Harimo kandi Niyigena Claudine, inzobere mu bugenzuzi bw’ububiko n’ahacururizwa ibiribwa, Ndayishima, inzobere mu gukurikirana imiti y’abantu nyuma yo kujya ku isoko ndetse na Nizeyimana Janvier, inzobere mu by’ubwubatsi bw’inganda zitunganya ibiribwa

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko kuva ku wa 20 Nyakanga 2026 hamaze gutabwa muri yombi abantu 104 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutunganya ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, muri bo 97 bakaba barakorewe dosiye ndetse zishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Ati “Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari ibyangombwa yagiye atanga adashingiye ku myanzuro ya ka kanama ka tekinike [Internal Technical Licensing Committee.] Twumvise neza ko kariya kanama umwanzuro wako ari wo ashingiraho.”

Yatanze urugero ku bugenzuzi bwakozwe ku ruganda rukora ibinyobwa bisembuye hasangwamo imashini ikamura umutobe ufite ingese nyinshi.

Ati “Ni ikintu giteye ubwoba utareka, biza kurangira urwo ruganda rwahawe icyangombwa kandi noneho icyemezo cyo gutanga icyangombwa kidashingiye ku mwanzuro w’akanama ka tekiniki. Iperereza ryagaragaje ko tariki 23 Mata 2026 Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA yatanze icyangombwa cyitwa FBO [Food Business Operations License] ihabwa umuntu wujuje ibyangombwa bitatu…ku itariki 19 Gicurasi ako kanama kasuzumye raporo y’abagenzuzi bemeza ko uru ruganda rudahabwa iki cyangombwa. Ariko byumvikane ko basuzumye icyangombwa cyamaze gutangwa.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko hamaze gutabwa muri yombi abantu 104 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutunganya ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge.

Mu Kigo gitsura ubuziranenge naho harimo abatawe muri yombi!

Mu bantu RIB yerekanye harimo abakozi ba RSB bashinzwe gutanga ibyangombwa bitandukanye bakekwaho ibyaha binyuranye.

Abo ni Umuyobozi w’ishami rishinzwe gutanga impamyabushobozi z’ubuziranenge ku rwego rw’igihugu, Mporanzi Samuel, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gutanga impamyabushobozi z’ubuziranenge bw’ibicuruzwa, Kanyange Celine, n’Umuyobozi w’ishami rishinwe gutanga impamyabushobozi z’ubuziranenge bwa systeme, Kabanda Eric.

Hari kandi abakozi batatu bo muri RSB bakurikiranweho icyaha gishingiye ku gutanga icyangombwa cya S-Mark, gihamya ko igicuruzwa cyujuje ubuziranenge, aho bagihaye ibigo birenga 18 kandi ibyo bicuruza bitujuje ibyangombwa bisabwa na Rwanda FDA.

Dr. Murangira yavuze ko ubusanzwe kugira ngo S-Mark itangwe na RSB, umucuruzi cyangwa uruganda rubanza kubisaba, hanyuma hakarebwa niba igicuruzwa cyujuje ibisabwa na Rwanda FDA, ari bwo gihabwa icyangombwa.

Ati “Twasanze nk’ikinyobwa runaka gifite S-Mark, ariko wajya kureba muri bya byangombwa bya Rwanda FDA ugasanga nta na kimwe gifite. Ni ibintu byateye icyuho kinini, kuko ari byo byabaye nyirabayazana w’aka kavuyo ko kubona ibicuruzwa ku isoko bitujuje ubuziranenge.”

Dr. Murangira yasobanuye ko abakozi bo mu nzego z’ubugenzuzi bw’ubuziranenge batawe muri yombi bahuriye ku cyaha cyo gukoresha ububasha bafite mu nyungu bwite ndetse hamwe no kudakora igitegetswe mu nyungu zabo bwite, kuko ubusanzwe abakozi bashinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge bemerewe gufunga ibicuruzwa bitujuje ibisabwa.

Ibyo ariko ntabyo bakoze, kandi bigaragara ko ari mu nyungu zabo bwite kuko bakingiraga ikibaba abakora ibitemewe ariko byangiza ubuzima bwa benshi.

Ati “Ziriya nganda zose zafunzwe zarakoraga zikunguka, zikinjiza amafaranga kandi zidafite ibyangombwa. Ni ukuvuga ko bariya bashinzwe gutanga ibyangombwa bishe ijisho, birengagiza nkana, bahesha inyungu abantu batari bakwiye kubona.”

Ni nyuma y’uko mu Rwanda hafunzwe inganda zirenga 150 zakoze ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge.

Mu nzego z’ibanze naho ntibasigaye kuko harimo abafunzwe

Dr. Murangira yavuze kandi ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge batanu batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kuba ibyitso ku cyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Iki cyaha bakurikiranyweho bagikoze mu buryo bwo gukorana na ba nyir’inganda, bakajya bababurira cyangwa zaba zafunzwe bakongera kuzifungura bidakukirikije amategeko.

Ati “Hari aho twajyaga mu bikorwa byo gushaka aho biriya binyobwa byengerwaga, kubera ko tuba dukorana n’inzego z’ibanze, tugasanga barabuburiye. Muri aba harimo n’abafashwe nyuma y’uko muri iyi minsi ziriya nganda zimaze gufungwa basubiye inyuma bemerera ba nyirazo kongera gukora.”

Aba Banyamabanga Nshingwabikorwa ngo bongeye gufungura izi nganda babwira ba nyirazo ko ari ibintu by’igihe gito bizahita birangira, gusa Dr. Murangira yashimangiye ko amazi atakiri ya yandi, kuko ubu n’abazihaga ibyangombwa bidakurikije amategeko batangiye gufatwa.

Ivomo: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *