Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko Shema Fabrice uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), uherutse gutabwa muri yombi, ibyaha akurikiranyweho bijyanye gutanga ‘cheque’ itazigamiye gishingiye ku mirimo ye bwite yakoraga ku ruhande idafite aho ihuriye no kuyobora iri shyirahamwe.
Shema Fabrice yatawe muri yombi ku wa 11 Kanama 2026. Amakuru yahise atangira gucicikana ku mbuga nkoranyambaga yahuzaga ibyo afungiye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2026, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyerekaniwemo abantu 18 batawe muri yombi kubera gutanga ibyangombwa ku nganda zikora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, yavuze ko icyaha Shema Fabrice akurikiranyweho nta sano gifitanye na FERWAFA.
Ati “Akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye, iperereza rirakomeje. Ni sheki ijyanye n’imirimo yakoraga. Kugeza aho nta kindi twatangaza, ndetse haveho n’ibindi bintu twumva by’urujijo abantu bamwe batera bavuga ibintu bitari byo. Ubu ni bwo butumwa bwemewe. Ni imirimo ye bwite, ntaho ifite ihuriye na FERWAFA. Icyo akurikiranyweho na sheki itazigamiye, ni ijyanye n’akazi ke bwite.”

Shema Fabrice ni Umuyobozi Mukuru wa Africa Medical Suppliers, gicuruza ibikoresho by’ubuvuzi mu Rwanda.
Shema yinjiye muri FERWAFA ku wa 30 Kanama 2025, nyuma yo gutorerwa mu Nteko Rusange isanzwe hamwe n’abagize komite nyobozi ayoboye, aho bose hamwe biyise ‘Dream Team’.
Nyuma y’igihe gito yari amaze ku buyobozi, uyu mugabo wavuye muri AS Kigali yabereye Perezida wayo, yagaragazaga icyerekezo cy’impinduka uhereye muri ruhago y’abagore, iy’abakiri bato, kubaka ibikorwaremezo n’ibindi.
Ari muri FERWAFA ariko nta mushahara afata, ahubwo ibihumbi 200$ yari kuzahembwa mu myaka ine, yemeye ko aziyongera ku yo kuzamura impano z’abato.
Shema Fabrice yamaze imyaka itandatu ari Perezida wa AS Kigali, akaba mu bihe bitandukanye yarayifashije kwegukana ibikombe bitandukanye birimo Igikombe cy’Amahoro cya 2019 n’icya 2022, ndetse n’Igikombe cya Super Cup cya 2022.
