Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje amakuru y’itabwa muri yombi rya Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, ukurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.

Ibi ni ibyemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko Shema Fabrice yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2026.

Yakomeje avuga ko yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye.

RIB ivuga ko Shema Fabrice afungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro i Kigali, mu gihe iperereza rikomeje ku bindi byaha bifitanye isano n’icyo akurikiranyweho.

Shema Fabrice yatorewe kuyobora FERWAFA ku wa 30 Kanama 2025, mu Nteko Rusange isanzwe hamwe n’abagize komite nyobozi ayoboye, aho bose hamwe biyise ‘Dream Team’.

Nyuma y’igihe gito amaze ku buyobozi, uyu mugabo wavuye muri AS Kigali yabereye Perezida wayo, yagaragazaga icyerekezo cy’impinduka uhereye muri ruhago y’abagore, iy’abakiri bato, kubaka ibikorwaremezo n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *