Muhoza watangiye neza muri Rayon Sports, yiyemeje gukora cyane

Rutahizamu ukiri muto wa Rayon Sports, Daniel Muhoza, yavuze ko gutangira neza mu ikipe ye nshya ya Rayon Sports ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru, ariko asanga agifite byinshi byo gukora kugira ngo agere ku rwego rwo hejuru.

Muhoza w’imyaka 18 y’amavuko wavuye muri Etoiles de l’Est, yigaragaje ku mukino we wa mbere akinira Rayon Sports, aho yinjiye mu kibuga asimbuye mu gice cya kabiri, agahita atsinda igitego cya kabiri cyafashije iyi kipe gutsinda KVZ SC yo muri Zanzibar ibitego 2-0.

Uyu mukino wabaye ku Cyumweru kuri Stade Amahoro, wari uwo mu itsinda C mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026.

Imikinire ya Muhoza yashimwe na benshi, barimo n’umutoza mukuru wa Rayon Sports, Francis Haringingo, ariko uyu musore we yavuze ko ataragera ku nzozi ze ahubwo ko agomba gukomeza gukora cyane.

Ati “Ni intangiriro nziza cyane, ariko ngomba gukomeza kwiteza imbere buri munsi. Gutsinda igitego biranshimisha, ariko icy’ingenzi ni ugufasha ikipe yanjye gutsinda imikino.”

Yakomeje avuga ko yishimiye kubona amahirwe yo gukina ndetse no gutsinda ku mukino we wa mbere muri iri rushanwa.

Yagize ati “Iri rushanwa rifite agaciro gakomeye kuri njye. Nishimiye gutsinda igitego ku mukino wa mbere. Ndashimira umutoza wangiriye icyizere akampa amahirwe yo gukina. Nzaharanira gukomeza gukora cyane kugira ngo ntazamutenguha.”

Intsinzi ya Rayon Sports yayihesheje gutangira neza urugendo rwayo muri CECAFA Kagame Cup 2026; mu gihe biteganyijwe ko Rayon Sports igaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2026 ikina na Tusker FC, mu gihe Al Hilal SC ihura na KVZ SC mu wundi mukino wo muri iri tsinda.

Muhoza Daniel yishimira igiitego yatsinze KVZ mu mikino ya CECAFA Kagame 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *