Bugesera: Abagore 169 bafashirizwaga i Gitagata batahanye ibirimo ubuzima bushya

Ku wa Gatatu tariki 29 Mata 2026, Ikigo Ngororamuco cya Gitagata mu Karere ka Bugesera, cyasezereye icyiciro cya Karindwi cy’abagore n’abakobwa 169 bagifashirizwagamo mu nyuma yo gufatirwa mu ngeso mbi zirimo uburaya, gukoresha ibiyobyabwenge no kubicuruza n’ibirimo ubujura; basubizwa mu miryango yabo, aho bavuga ko bize byinshi birimo n’indangagaciro zizabafasha kwitwara neza mu buzima bushya binjiyemo.

Abasezerewe bari bahamaze umwaka n’amezi arindwi kuzamura, dore ko hari abasibira kubera gutinda guhinduka bakaba banaharenza imyaka ibiri.

Muri iki kigo cya Gitagata bahigishirizwa imyuga itandukanye irimo gusuka, guteka no kudoda ndetse bagafashwa n’abajyanama mu mitekerereze, kugira ngo babashe kwiyakira no kugira indagagaciro ziboneye.

Umukobwa w’imyaka 28 ukomoka mu Karere ka Rubavu yajyanywe i Gitagata kubera kunywa ibiyobyabwenge birimo urumogi ndetse n’inzoga, aho yamaze imyaka 12 abinywa, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko yabitewe n’igikomere yatewe na se umubyara wagerageje kumufata ku ngufu, kwiyakira bikamunanira.

Ati ‘‘Naje hano (i Gitagata) kubera gukoresha ibiyobyabwenge harimo inzoga n’urumogi. Nagize ihohoterwa ry’umubyeyi wanjye agerageza kumfata ku ngufu, kwiyakira birananira bintera kwiyanga, ntangira gutekereza nabi bituma ndeka ishuri, nari ngeze mu wa Gatanu w’amashuri abanza.’’

Yasobanuye ko yagiraga umutuzo ari uko yanyweye ibiyobyabwenge, ariko ko mu gihe cy’umwaka n’amezi arindwi yamaze mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata yabashije kwitekerezaho no kugira intego z’ubuzima, ndetse anababarira se.

Mugabekazi Ariane we wamaze imyaka 10 akorera uburaya aho akomoka mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo akaba yarabufatanyaga no kwiba ndetse akanasinda, avuga ko bimwe mu byamukomerekeje ari uko yabukoreye mu maso ya nyina akamusebya, ariko ubu akaba yarafashijwe kuba umuntu mushya ufite indangagaciro z’Umunyarwandakazi ubereye igihugu.

Ati ‘‘Ntaraza hano nakoraga uburaya nkabufatanya n’ubujura, ubusinzi, nakoraga ibintu bibi ku buryo buteye isoni. Nari indaya imwe iciriritse ni ko navuga, nirirwa nsinda, mbabaza umubyeyi, ibintu bibi byose byambarizwagaho. […] Muri iyo myaka 10 nabikoreye ahantu mama yari atuye mu gace mvukamo. Rero hano nize indangagaciro 14 numva ko ndi Umunyarwanda kandi ushoboye, ko nagenda nkakorera igihugu cyanjye. Ni ukuri nigishijwe indangagaciro niga n’umwuga, ni ukuvuga ngo ni ubuntu nagiriwe.’’

Naho Uwimana Grâce w’imyaka 25 ukomoka mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge akaba yaratangiye gukoresha ibiyobyabwenge afite imyaka 15 yiga kuri Camp Kigali, yahishuye ko hari urubyiruko rwinshi rukoresha ibiyobyabwenge mu mashuri bikarwangiriza Ejo hazaza.

Yavuze ukuntu yabaswe na byo agatangira kwiba kugira ngo abibone, akomoza ku munsi yibye mama we ibihumbi 500 Frw ajya kubiguramo ibiyobyabwenge yasangiye n’inshuti ze, ayo mafaranga ntibanayamaranye icyumweru.

Ati ‘‘Hazamo kwiba iwanyu, hazamo ubucakura bwinshi cyane, kubeshya kugira ngo ubone amafaranga, hazamo ibintu byinshi cyane kugira ngo uyabone unywe ibyo biyobyabwenge. […] Mama wanjye namwibye menshi arababara, namwibye amafaranga ibihumbi 500 Frw ni yo yari afite imbere n’imyuma, ateganya kuguramo ‘ciment’ kugira ngo yubakishe inzu yari ari kubaka hanze.’’

Uwimana kandi yavuze ukuntu hari abandi banyeshuri azi bagiye babatwa no gukoresha ibiyobyabwenge bakisanga banagurisha imyenda yabo n’inkweto kugira ngo babone ayo kubigura, bamwe bakananira imiryango yabo burundu ikabakuraho amaboko.

Gusa we ahamya ko yabinyweshejwe n’ikigare cy’aho yigaga, ko ntako ababyeyi batari baramugize ngo yige ariko bikarangira ishuri rimunaniye kandi yari umuhanga. Yagarukiye mu wa Gatanu w’Amashuri yisumbuye.

Umujyanama mu mitekerereze n’imyitwarire akanavura indwara zifitanye isano na byo, Nambanguka Chantal uri mu bakurikirana abagore n’abakobwa bajyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata, avuga ko isesengura rigaragaza ko umubare munini w’abajyanwayo, baba barisanze mu ngeso mbi ahanini biturutse ku bibazo biri mu miryango yabo birimo n’amakimbirane y’ababyeyi.

Mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata kandi, hajyanwayo abana b’abahungu ndetse n’abakobwa, biganjemo abahoze mu buzererezi, bagerayo bagafashwa ibirimo gusubira mu mashuri dore ko benshi bakurwa ku mihanda barayacikirije; basoza buri Karere kakohereza imodoka ziza kubafata bagasubira mu Mirenge bakomokamo.

Imibare y’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), igaragaza ko kuva mu 2019 kugeza mu 2025 mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata hafashirijwe abana 2449 b’abahungu, mu gihe abana bato b’abakobwa, inkumi n’abagore bahafashirijwe muri icyo gihe ari 1696.

Amwe mu mafoto:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *