Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko abantu bakekwaho kwikomeretsa ku bushake ku myanya y’ibanga kugira ngo basabirize bazabone uko bivuza bafunzwe.
Abafashwe bafatiwe mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma mu Kagari ka Matyazo; aho hafashwe abantu bane basabirizaga bari mu masoko atandukanye basaba ubufasha bw’amafaranga yo kuvuza ibisebe bafite ku myanya yabo y’ibanga kubera ibisebe biciye ku bushake.
Abafashwe harimo umusore w’imyaka 23 wo mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza.
Mu buhamya bwe avuga ko amaze imyaka itandatu abikora aho yahawe imiti imuca ibisebe ku myanya ye y’ibanga kugira ngo ajye asaba, avuga ko ashaka kujya kwivuza gusa yarakoraga amafaranga akoreye akayaha uwamusize imiti na we akamuhemba buri cyumweru amafaranga ibihumbi 100 Frw gusa baje kunaniranwa kuko umukoresha we yamwambuye maze nawe ahita atangirira kwikorera akajya asaba amafaranga ahawe yose akayatwara.
Harimo kandi umusore w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru na we wasizwe imiti ku bushake ku myanya ye y’ibanga imuca ibisebe atangira gusaba ariko akorera uwamusize imiti akamuhemba amafaranga ibihumbi 100 Frw ku kwezi ndetse akamumenyera icumbi akanamugaburira.
Gusa na we baje gupfa ko yamwambuye na we ajya kwikorera ku buryo amafaranga yahabwaga yayitwariraga.
Undi mu bafashwe na we ni umusore w’imyaka 20 uvuka mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, wagiye i Kigali ahura n’umuntu bumvikana ko agiye kumusiga imiti imuca ibisebe ku bushake akamujyana i Rusizi akajya asaba maze akazajya ayaha uwamusize imiti agahembwa amafaranga ibihumbi 100 Frw ku kwezi; nyuma aramwambura atangira kwisabira ku giti cye.
Undi watawe muri yombi ni umugore w’imyaka 27 uvuka mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye wabanaga n’umwe mu bacitse ibisebe ku bushake ku myanya ye y’ibanga aho babanaga nk’umugore n’umugabo, uyu mugore akajya aherekezaga umugabo mu isoko nk’umurwaza.
Bombi mu buhamya bwabo bavuga ko bumvikanye ko bari kuzajya i Kigali gushyira imiti imuca ibisebe ku ibere, kugira ngo bombi bajye bajyana gusabiriza.
Amakuru avuga ko abafashwe bose bakoreraga umuntu umwe wo mu Mujyi wa Kigali wari unafite umukozi ubakurikirana (Manager) akaba na mushiki we, gusa nyuma baje gutandukana kubera kubahemba nabi rimwe na rimwe bakanamburwa; batangira gusabiriza ntawe bashyira amafaranga.
Abafashwe kandi mu buhamya bwabo bavuga ko imiti bashyiraga ku myanya yabo y’ibanga ibaca ibisebe ku bushake yazanwaga n’umuntu wo mu Mujyi wa Kigali, ndetse iyo bagendaga mu masoko babaga bafite indangururamajwi bakodeshaga umuntu.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bafashwe bakaba bari gukurikiranwa
Yagize ati “Yego twabafashe, operasiyo irakomeje andi makuru muzayamenyeshwa nyuma”
Abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma.
