Kamonyi: Inkongi yafashe ishuri rikosorerwaho ibizamini bya Leta

Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Marie Adélaide rya Gihara riri mu Karere ka Kamonyi ryafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo ku wa 25 Nyakanga 2025, ariko ku bw’amahirwe menshi, ibizamini bya Leta bikosorerwaho ntibyigeze bigerwaho n’iyo nkongi.

Iri shuri riri mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda, rikaba risanzwe rifashishwa nka site yo gukosoreraho ibizamini bya Leta by’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye. Inkongi yatangiye mu gikoni, ihita ikwira mu bubiko bwari burimo ibikoresho bitandukanye, birimo n’ibyamaze gusaza.

Abari aho, barimo n’abarimu bacumbitse ku ishuri ndetse n’abari barimo gukosora ibizamini, ni bo babaye aba mbere mu gutabara. Bahise batabaza inzego z’umutekano zaje zihutira kuzimya umuriro utaragera ku cyumba cyarimo ibizamini.

Ukwishatse Francine, ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Runda, yemeje ko inkongi yaturutse mu gikoni, igakwira mu bubiko bw’ibikoresho bishaje, ariko ntiyagira icyo yangiza ku bindi byari ku ishuri.

Yagize ati: “Ntacyo byangije ku mirimo iri kuhabera, ndetse n’abakosora ni bo bagize uruhare mu gufasha inzego z’umutekano kuhazimya, ariko ibintu biracyari mu buryo, imirimo irakomeza nta kibazo.”

Ni ku nshuro ya kabiri mu mezi make inkongi y’umuriro ibaye mu Karere ka Kamonyi. Mu kwezi kwa Werurwe 2025, ikigo nderabuzima cya Musambira nacyo cyibasiwe n’inkongi gikongoka, ibintu byinshi birangirika.

Abayobozi barasaba abaturage gukomeza kuba maso no kwirinda ibintu byose byatera inkongi, kugira ngo ibikorwa nk’ibi bitazasubira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *