REMA igiye gukoresha drones mu guhiga abatwika imyanda mu buryo butemewe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko guhera mu mpera z’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2026, kizatangira gukoresha drones mu gutahura no gufata abatwika imyanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, cyane cyane ababikora nijoro n’abatwika imyanda iteza ibyago ku buzima.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, tariki ya 30 Kamena, ubwo yagezaga ibisobanuro imbere ya Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano, mu biganiro byagarukaga ku ngamba zo kugabanya ibyago by’ibiza.

Kabera yavuze ko REMA iri kwinjiza ikoranabuhanga rishya mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, aho biteganyijwe ko drones za mbere zizaba zatangiye gukoreshwa bitarenze impera za Kanama.

Yagize ati “Turimo kwinjiza ikoranabuhanga rishya, kandi mu mpera za Kanama tuzaba twamaze kubona drones za mbere zizadufasha kugenzura abatwika imyanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bizadufasha gufata ababikora nijoro.”

Zizafasha gutahura n’abatwika imyanda iteje ibyago

Kabera yasobanuye ko drones zizanafasha gutahura abantu batwika imyanda ishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima n’ibidukikije, harimo imyanda ikomoka mu bigo nderabuzima, ikunze kugorana kuyimenya hifashishijwe ubugenzuzi busanzwe.

Ati “Hari n’imyanda iteje ibyago abantu batwika, nk’ituruka mu bigo nderabuzima. Kuyitahura hakoreshejwe ubugenzuzi busanzwe biragoye, ariko ikoranabuhanga rizadufasha kubimenya.”

Drones zizunganira umubare muto w’abagenzuzi

Umuyobozi Mukuru wa REMA yavuze ko gukoresha drones bizafasha no gukemura ikibazo cy’umubare muto w’abagenzuzi b’ibidukikije bafite; aho kugeza ubu, REMA ifite abagenzuzi b’ibidukikije 13 gusa mu bakozi bagera ku 120, barimo n’abakora mu mishinga itandukanye.

Kabera yavuze ko REMA izakomeza kwagura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse ikanifashisha ibigo byigenga mu gutanga serivisi zimwe na zimwe, kugira ngo irusheho kunoza ubugenzuzi.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, avuga ko muri Kanama hazatangira kwifashisha drones mu rwego rwo kunoza ubugenzuzi bw’abatwika imyanya mu buryo butemewe.

Harateganywa no kugenzura imyuka ihumanya iva mu nganda

Gukoresha drones ni kimwe mu bikorwa biri muri gahunda ya REMA yo kurushaho gukaza ingamba zo kurwanya ihumana ry’ikirere.

Uretse igenzura risanzwe rikorerwa ibinyabiziga, REMA iri no gutegura gahunda yo gutangira kugenzura imyuka ihumanya ikirere ituruka mu nganda n’ibindi bikorwa by’inganda, hagamijwe kugabanya ihumana ry’ikirere no kurinda ubuzima bw’abaturage.

U Rwanda rukomeje kwagura ikoreshwa rya drones

Mu myaka yashize, u Rwanda rwakomeje kwifashisha ikoranabuhanga rya drones mu nzego zitandukanye, kuko kugeza ubu, drones zisanzwe zikoreshwa mu gukurikirana ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko, gufasha mu gucunga umutekano wo mu muhanda, ndetse no mu rwego rw’ubuzima aho zikoreshwa mu kugeza amaraso, inkingo n’indi miti ku bigo nderabuzima.

Zanifashishwa kandi mu rwego rw’ubuhinzi, aho zifasha mu igenzura ry’imirima no guteza imbere ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga.

Biteganyijwe ko ikoreshwa rya drones mu kurengera ibidukikije riziyongera kuri izi gahunda zindi igihugu kimaze gushyira mu bikorwa zigamije kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *