Perezida Kagame arakangurira urubyiruko kuba urufunguzo rw’impinduka nyazo muri Afurika

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange batagomba gukomeza kuba mu mwanya w’abasabiriza cyangwa abahora bategekwa gukora ibyiza. Yavuze ko igikwiye ari ugutozwa ubumenyi n’indangagaciro, bikifashishwa mu kwiyubaka no kwihesha agaciro.

Perezida Kagame yavuze ko guhora umuntu ateze amaboko cyangwa agendera ku mabwiriza aturutse ahandi atari byo bikwiye, anagaragaza ko Abanyafurika bakwiriye gushaka ibisubizo biturutse imbere yabo ubwabo.

Yongeyeho ko abantu bamwe bakora ibikwiriye si uko babyiyemeje, ahubwo ari uko babitegetswe n’abandi, ibintu avuga ko bidakwiriye ku bantu bafite ubushobozi bwo gutekereza no gufata ibyemezo.

Yavuze ko mu isi igezweho, aho iterambere ryihuta, abantu batagomba guhora barwana n’ibintu byose, ahubwo bagomba guhitamo intambara barwana – zishingiye ku nyungu rusange, intego z’igihugu no kwigomwa kwa buri wese.

Perezida Kagame yagaragaje ko kugira ubushobozi bitagomba kumvikanisha ko abantu batazagira ikibazo, ariko ko bafite ibikenewe byose ngo barwanye intambara bahisemo, harimo ibitekerezo bifite ireme, indangagaciro, uburezi n’ubushishozi.

Yakomeje yibutsa ko uburere n’uburezi bihabwa umuntu kugira ngo abukoreshe neza, atari ukubyakira gusa ngo ubigumane.

Dr. Justin Nsengiyumva, wari usanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), yagizwe Minisitiri w’Intebe ku wa 23 Nyakanga 2025. Ni we wasimbuye Dr. Edouard Ngirente wari umaze imyaka irindwi kuri uwo mwanya.

Perezida Kagame yavuze ko impinduka mu bayobozi zigamije gutuma igihugu gikomeza kugana aheza, by’umwihariko binyuze mu rubyiruko rwatojwe rufite icyerekezo.

Yasoje asaba abayobozi bashya n’Abanyarwanda muri rusange, kudaheranwa n’imvugo cyangwa ibikorwa byabaye akarande, ahubwo bagahindura imyumvire, bakagendera ku nshingano bafite mu kubaka igihugu cyiyubashye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *