Perezida Kagame yababariye abantu batanu barimo Brig Gen (Rtd) Muziraguharara

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye imbabazi abantu batanu bari barakatiwe ibyaha bitandukanye, nk’uko byatangajwe mu Iteka rya Perezida ryasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa Mbere, tariki ya 13 Mata 2026.

Mu bahawe imbabazi harimo Brig Gen (Rtd) Fred Muziraguharara, wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Horizon Group Ltd; akaba yari yarakatiwe igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, kubera uruhare yagize mu gukoresha nabi umutungo ugenewe inyungu rusange no kudatanga amakuru ku cyaha.

Undi wahawe imbabazi ni Lt Col (Rtd) Robert Nkusi, wari warakatiwe igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, kubera uruhare yagize mu gukoresha nabi umutungo ugenewe inyungu rusange.

Abandi bahawe imbabazi ni Dilan Berat Mete, wari uhagarariye sosiyete yo muri Turukiya yitwa Aknet Construction Co mu Rwanda, wari warakatiwe uruhare mu gukoresha nabi umutungo ugenewe inyungu rusange, agahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni imwe, Emmanuel Kanamugire, wari warakatiwe gutanga sheki itazigamiye amafaranga (bounced cheque) agacibwa ihazabu ya miliyoni 154.8 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse na Devota Mujawamariya, nawe wari warakatiwe icyaha nk’icyo agacibwa ihazabu ya miliyoni 84.

Iteka rya Perezida ritangira gukurikizwa ku munsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta.

Ibisabwa ku bahawe imbabazi

Abahawe imbabazi basabwa kubahiriza ibisabwa bitandukanye birimo; kwitaba ubushinjacyaha bwo ku rwego rw’ibanze aho batuye mu gihe cy’iminsi 15 uhereye ku itangazwa ry’iri teka, bakagaragaza amakuru arimo Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere batuyemo.

Basabwa kandi kujya bitaba ubushinjacyaha rimwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’inzego zibishinzwe, no gusaba uburenganzira Minisitiri w’Ubutabera mbere yo kujya mu mahanga.

Mu gihe hari impamvu ituma batubahiriza ibi bisabwa, bagomba kubimenyesha ubushinjacyaha banyuze mu nzira zemewe, bagasobanura impamvu badahari n’aho bari, bagomba kandi kwiyandikisha ku buyobozi bw’inzego z’ibanze, nabwo bukabimenyesha ubushinjacyaha.

Ibi bisabwa bizakurikizwa mu gihe cyose igihano cy’igifungo gisigaye, mu gihe ku bantu bahawe ibihano by’ihazabu gusa, ibi bisabwa bizarangira nyuma y’amezi atandatu uhereye ku itangazwa ry’iri teka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *