Nyuma yo kumva ubusesenguzi kuri Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzirwa bwa Muntu ya 2024-2025 na gahunda y’Ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ya 2025-2025, Abasenateri basanze ubucucike mu Magororero bwaragabanutse ku kigero cya 37.7%; basaba ko igikomo cyambikwa abagororwa gitangira gukoreshwa vuba na bwangu.
Ni igitekerezo cyatangiwe mu Nteko Rusange y’Umutwe wa Sena, aho Abasenateri bamaze kumva ubwo busesenguzi bavuze ko ubucucike bukigaragara mu magororero butari ngombwa, mu gihe Igihugu cyemeje ikoranabuhanga ryafasha kurekura abagororwa bambaye igikomo bagakomeza gucungwa ntibacike ubutabera.
Muri iri sesengura, Komisiyo y’Imibereho Myiza n’Uburenganzira bwa Muntu ya Sena yabwiye inteko ko mu muri 2023, ubucucike mu magororero y’u Rwanda bwari 140,7%, bukagenda bugabanuka kugera ku 103% umwaka ushize wa 2025.
Senateri Emmanuel Havugimana yagize ati “Ukurikije intambwe u Rwanda rumaze gutera mu ikoranabuhanga usanga hari abantu bari mu magororero atari ngombwa kuko bashobora kwambikwa igikomo nkoranabuhanga bagakurikiranwa bari hanze.”
Havugimana avuga ko kurekura bamwe mu bagororwa bagakurikiranirwa hanze bishobora no kugira inyungu mu bifatika, aho asanga hariho abantu bashobora kujya hanze bakitunga aho kugira ngo babe umuzigo kuri Leta, aho batungwa n’imisoro y’abaturage.
Ubucucike kandi ngo bwageze no mu magororero y’ibanze (transit centers), aho Komisiyo y’Igihgu y’Uburenganzira bwa muntu yasanze hari abarenga ibihumbi umunani barengeje igihe kigenwe, ibi bikaba byarongereye ubucucike ku kigero cy’110%.
Abasenateri bagarutse no ku kibazo cy’abantu bafungirwa muri ayo magororero y’ibanze cyangwa Transit Centers, bikarangira babagumanye bakarenza iminsi baba bateganyijwe kuhamara.
Abasenateri basabye ko hafatwa ingamba zituma, abarangije igihe bagomba kumara mu magororero bazajya bahita barekurwa kuko ngo iyo batinze kubarekura bigira ingaruka ku mibereho yabo n’ubuzima bwo mu mutwe.
Perezida wa Komisiyo y’Imibereho Myiza n’Uburenganzira bwa Muntu ya Sena, Umuhire Adrie, yavuze ko ubundi ntawe uba ugomba kurenza amasaha 72 mu magororero y’ibanze.
Ni mu gihe Senateri Umuhire yibukije inteko ko abari mu magororero y’ibanze azwi nka Transit Centers bataba bafunze kuko nta byaha baba bakoze, ahubwo baba bagize imyitwarire ibangamiye sosiyete; bityo ngo bakaba babajyanayo ngo babibigishe bahindure imyitwarire bagaruke muri sosiyete.
