U Rwanda rwohereje abandi bapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika

Kigali – Gicurasi 6, 2025 – Polisi y’u Rwanda yongeye kohereza abandi bapolisi 320 mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), aho bagiye gusimbura bagenzi babo bari basanzwe bahakorera.

Iri tsinda rishya rigizwe n’amatsinda abiri: irya mbere ryoherejwe i Bangui, umurwa mukuru, rifite abapolisi 140 riyobowe na ACP Bernardin Nsengiyumva; irya kabiri ryerekeje Kaga Bandoro, mu majyaruguru, rigizwe n’abapolisi 180 riyobowe na CSP Jules Rutayisire.

Mu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri, Komiseri mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, Vincent Sano, yabasabye kuzirikana ko aho bagiye baserukiye igihugu cyabo ndetse n’inshingano y’umuryango mpuzamahanga. “Icyo mukora, uko mwitwara, uko mubana n’abandi – byose bigaragaza isura y’igihugu cyabohereje,” yabibukije.

DIGP Sano yavuze ko abapolisi b’u Rwanda basanzwe bagira uruhare rugaragara muri gahunda za MINUSCA, kandi ko abababanjirije basize umurage mwiza ugomba kubakirwaho. Yasabye abagiye kwitwara nk’abanyamwuga, kubaha amabwiriza, kwirinda uburangare no guharanira kugira uruhare mu kugarura amahoro mu gihugu kiri mu bibazo.

Ku bijyanye n’inshingano, aba bapolisi bazaba bafite imirimo irimo kurinda abasivili cyane cyane abari mu nkambi z’impunzi, kurinda ibikorwa remezo, guherekeza abakozi ba Loni ndetse no kurinda abayobozi bakuru ba Leta ya Santrafurika na b’umuryango w’abibumbye.

Kuva mu 2014, ubwo u Rwanda rwatangiraga kohereza abapolisi muri Santrafurika, rwagiye rwohereza amatsinda atandukanye mu bice bitandukanye by’icyo gihugu birimo Bangui, Kaga Bandoro, na Bangassou. Kugeza ubu, hariyo amatsinda ane ari mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano.

MINUSCA, nk’ubutumwa bwa Loni, igamije gufasha Repubulika ya Santrafurika kongera kwiyubaka no kugarura ituze, nyuma y’imyaka myinshi y’intambara zishingiye ku moko no ku mitwe yitwaje intwaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *